SADC yemeje ko ingabo zayo ziri kuva muri RDC

Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) wemeje ko ingabo zawo zari zimaze umwaka n’igice mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri gutaha, zinyuze mu Rwanda.

 

Tariki ya 29 Mata hatashye icyiciro cya mbere cy’abasirikare bake ba SADC ndetse n’ibikoresho bifashishaga mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC birimo intwaro n’ubwato.

 

Uyu muryango wagize uti “Ziri gutaha zikoresheje umuhanda, zinyuze mu Rwanda, zigakomereza mu bihugu zaturutsemo.”

 

Izi ngabo ziri kuva mu bigo byazo mu Mujyi wa Goma, zigakomereza ku mupaka munini wa RDC n’u Rwanda. Nyuma yaho, zitangira urugendo rurerure mu muhanda wa Rubavu-Kigali-Rusumo mbere yo kwinjira muri Tanzania.

 

Ni igikorwa cyabaye gitinze kuko habanje kuba ubwumvikane buke hagati ya SADC n’ihuriro AFC/M23 rigenzura Umujyi wa Goma izi ngabo zibamo, kuko zo zashakaga gukoresha inzira yo mu kirere zitaha.

 

SADC yatangaje ko igikorwa cyo gucyura aba basirikare cyubahiriza umwanzuro wafashwe n’abakuru b’ibihugu by’uyu muryango tariki ya 13 Werurwe wo guhagarika ubutumwa bwabo.

 

Yasobanuye kandi ko iki gikorwa gishingiye ku masezerano abayihagarariye mu rwego rwa gisirikare bagiranye na AFC/M23 ubwo bahuriraga i Goma tariki ya 28 Werurwe.

 

SADC yatangaje ko izakomeza gushyigikira gahunda ya dipolomasi na politiki igamije gufasha Uburasirazuba bwa RDC kubona amahoro n’umutekano birambye.

 

Ubutumwa bwa SADC mu Burasirazuba bwa RDC bwatangiye mu Ukuboza 2023. Ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi ni zo zabwitabiriye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.