Abakinnyi b’Abanyarwanda bakomeje gushyira imbaraga nyinshi mu gufasha amakipe yabo by’umwihariko abakina hanze, ari na yo mpamvu tugiye kurebera hamwe uko bamwe bitwaye mu impera z’icyumweru gishize.
FC Zira yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan ikinamo myugariro Mutsinzi Ange, ntabwo irakina umukino n’umwe muri izi mpera z’icyumweru, ikaba igomba kujya mu kibuga ku 18 Mutarama 2025 ikina na Araz.
Iyi kipe iri kwiyubaka yongeramo abakinnyi bashya, bivugwa ko kandi ari yo yaba yarasinyishije rutahizamu w’Amavubi, Nshuti Innocent, watandukanye na One Knoxville SC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Si uyu mukinnyi gusa wahinduye ikipe, kuko na mugenzi we Hakim Sahabo ukina mu kibuga hagati muri Standard de Liège yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi agiye gutizwa muri K. Beerschot V.A. na yo ikina muri iyi Shampiyona.
Nyuma y’uko abakinnyi bari baragiye mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, AFC Leopards yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Kenya, ikinamo Gitego Arthur izasubukura imikino ku wa 10 Mutarama ihura na KCB FC.
Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bubiligi, RAAL La Louvière ikinamo Samuel Gueulette, ifitanye umukino w’Umunsi wa 17 uzayihuza na Beveren mu mpera z’iki cyumweru.
Mu kwitegura uyu mukino, mu mpera z’icyumweru gishize bakinnye umukino wa gicuti na Royal Antwerp Reserve, uyu Munyarwanda ukina mu kibuga hagati atsinda igitego kimwe rukumb cyawubonetsemo.
Myugariro Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ ntabwo aracyakomeje kugira imvue ituma atagaragara mu mikino y’ikipe ye ya AEL Limassol ikina muri Shampiyona yo muri Cyprus.
Mu cyumweru gishize ni bwo Sandvikens IF ikina mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède, yasheshe amasezerano yari ifitanye na rutahizamu w’Umunyarwanda Byiringiro Lague, nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi.
Stade Tunisien yo muri Tunisia ikinamo Mugisha Bonheur yatsinze US Tataouine ibitego 3-1, mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona utaragaragayeho uyu Munyarwanda ukina mu kibuga hagati.
Al Ahly Tripoli yo mu Cyiciro cya Mbere muri Libya ikinamo myugariro Manzi Thierry, nyuma yo gusoza umwaka yitwara neza, izasubukura imikino yayo mu mpera z’iki cyumweru ikina na Al Dahra.
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad ukinira FC Kryvbas Kryvyi Rih, arimbanyije imyitozo ku giti cye mbere y’uko ajya gukina imikino mpuzamahanga ya gicuti ikipe ye ifitanye na Tromso na Sogndal zo muri Norvège ndetse na Kalmar yo muri Suède.
Abakinnyi bakomeza kwitwara neza muri iyi mikino itandukanye baraba bari kwiyongerera amahirwe yo kuzahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mikino iteganyijwe muri Werurwe 2025, mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.