banner

Salongo uzwi nk’umupfumu yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi uwitwa Rurangirwa Wilson uzwi cyane nk’Umupfumu Salongo, ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye. Salongo yatawe muri yombi ku itariki 31 Ukwakira 2024

Mu byaha akurkiranyweho, harimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba no guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa n’icyaha cy’iyezandonke.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yavuze ko Umupfumu Salongo yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rimukorwaho, rishyingiye ku birego abantu bamuregaga.

Yagize ati, “Yafashwe nyuma y’iperereza yari amaze iminsi akorwaho, aho yaregwaga n’abantu batandukanye akabizeza ko ari umuvuzi gakondo ufite imbaraga zidasanzwe zo kugaruza ibyibwe ndetse n’ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye.”

Inkuru Wasoma:  M23 yigambye ibyo yakoreye FARDC mu duce twa Katsiro na Mabenga

RIB ivuga ko Salongo yizezaga abantu ko avura inyatsi, ndetse ngo akaba afite n’imbaraga zo gutanga urubyaro.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ati, ”Ikibabaje muri ibi byose, uyu Salongo wasangaga yamamazwa cyane n’imbuga nkoranyambaga nk’umuntu udasanzwe.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko yafatanywe impu z’inyamaswa, amacupa atandukanye arimo ibyo yita imiti, amagi ndetse n’inkono.

Kugeza ubu, iperereza riracyakomeje ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Salongo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata, akaba asanzwe atuye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, Akagari ka Nyamata y’Umujyi, Umudugudu wa Rugarama II.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved