Mu gihe impaka zikomeje gushyuha mu ruhando rw’imikino nyarwanda, amagambo yatangajwe na Kakooza Nkuliza Charles (KNC), nyiri Radio & TV1, yakije umuriro hagati ye na Sam Karenzi, umunyamakuru wa SK FM.
Mu kiganiro cyo kuri uyu wa Mbere, KNC yavuze ko abanyamakuru ba siporo mu Rwanda bagize uruhare mu byabaye ku mukino wa Rayon Sports na Bugesera FC warangiye imburagihe kubera imvururu zatewe n’abafana.
KNC yashimangiye ko hari icengezamatwara rikomeye ryakozwe n’itangazamakuru, ndetse ajya kure agereranya abanyamakuru ba siporo na Léon Mugesera, uzwiho kuba yaragize uruhare mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
“Ibyo byabaye mbere y’umukino ntaho bitaniye n’ibyo [Mugesera] yakoze. Niba dukorera mu gihugu gifite umurongo, ibi na byo bigomba gukosorwa,” ni bimwe mu byatangajwe na KNC, agaragaza ko itangazamakuru ryagize uruhare mu guteza imvururu no guhembera ubushyamirane.
Aya magambo akakaye yahise asubizwa na Sam Karenzi, wavuze ko niba koko amategeko akurikizwa kuri bose, KNC ari we wa mbere ukwiriye kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Sam Karenzi avuga ko amagambo nk’ayo ashobora kuba aharabika abanyamakuru ndetse akanabakururira ingaruka zikomeye, ati: “Ntabwo dukeneye ko abatwumva badushyira mu gatebo kamwe n’abakoze Jenoside. KNC agomba kubisobanurira inzego zibishinzwe.”
Si ubwa mbere aba bagabo bombi baterana amagambo. Mu ntangiriro za 2024, amakimbirane yavutse ubwo KNC yatangazaga iseswa rya Gasogi United, avuga ko ananiwe gukomeza kubana n’uko umupira w’amaguru mu Rwanda ucunzwe. Icyo gihe, amakimbirane akomeye yabaye hagati ye n’itangazamakuru, harimo Sam Karenzi n’abandi banyamakuru ba Fine FM.
KNC akunze kuvuga ku bibazo binyuranye mu mupira w’amaguru nyarwanda, agaragaza ko harimo “umwanda” ndetse n’akarengane mu misifurire. Ariko, benshi mu banyamakuru ntibemera uburyo atanga ibitekerezo bye, bamwe bakavuga ko yitwikira uburenganzira afite mu itangazamakuru cyangwa se ubushobozi bwe nk’umushoramari.