Mu ijoro ryo ku wa 12 Nyakanga 2025, muri Cameroon, mu murwa mukuru Yaoundé, habaye umuhango ukomeye wo gutanga ikamba rya Miss Cameroon, aho Josiane Golonga Harangada w’imyaka 23, ukomoka mu karere ka Yagoua mu majyaruguru y’iki gihugu, ari we wegukanye iryo kamba ryari rihataniwe n’abakobwa benshi beza kandi b’inzobere.
Muri ibyo birori byitabiriwe n’icyamamare mu mupira w’amaguru Samuel Eto’o, Josiane yahawe imodoka nshya, sheki ya miliyoni 10 z’amafaranga y’amaranga CFA, inzu nziza yo kubamo, umushahara w’umwaka ndetse n’ibindi bihembo byinshi bitandukanye. Uyu mukobwa wize itangazamakuru, yatangaje ko umushinga we nyamukuru uzibanda ku guteza imbere abagore, abinyujije mu mahugurwa yihariye, imishinga iciriritse n’ubumenyi bujyanye n’ubucuruzi bugezweho.
Abari bahatanye na Josiane muri iri rushanwa barimo Brigitte Nanga ukomoka i Douala, Marie-Claire Biloa wo muri Centre Region, Solange Manga waturutse mu ntara ya Littoral, na Carine Doudou Mbah Mbah uhagarariye Sud-Ouest, bose bagaragaje ubwiza n’ubuhanga bihambaye mu cyiciro cy’ibibazo n’imishinga yabo, ariko amahirwe aza guhirira Josiane.
Mu myaka yashize, iri rushanwa ryegukanywe n’abakobwa batandukanye barimo Audrey Monkam wabaye Miss Cameroon 2020 akaba yaranahagarariye igihugu muri Miss World, ndetse na Julia Samantha Edima wabaye Miss Cameroon 2022, bose bazwiho kuba baragize uruhare mu mishinga y’iterambere ry’abagore n’urubyiruko muri Cameroon.
Iri rushanwa rizwiho gutanga urubuga ku bakobwa b’abahanga kandi bafite icyerekezo cyagutse, rikaba rifatwa nk’iryigisha umuco w’ubushobozi no kuba intangarugero mu muryango nyafurika. Josiane Golonga yitezweho byinshi byiza muri uyu mwanya mushya yahawe, by’umwihariko mu rugamba rwo kuzamura abagore no kubashyigikira mu iterambere rirambye.