Mu minsi yashize, nibwo humvikanye inkuru ivuga ko hari umugore Kalisa Erineste wamamaye nka Samusure yanduje Sida ngo nyuma y’uko uyu mugore bamucuruje maze akamugura ibihumbi 35 by’amafranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2007, iki kikaba ikiganiro uyu mugore yakoranye n’umunyamakuru VD Frank.

 

Muri iki kiganiro kandi uyu munyamakuru VD Frank yahamagaye Samusure amubwira ko ngo yajyana n’uyu mugore kwipimisha kugira ngo barebe ko atanduye SIDA ngo kuko nubwo uyu mugore yabyaye ariko arabizi neza uwo babyaranye ntago yigeze amwanduza kuko arabyizeye ibintu Samusure yafashe nk’ubusazi.

 

Mu kiganiro Samusure yakoreye kuri MIE na Irene Murindahabi, adaciye ku ruhande Samusure yagize ibyo avuga kuri uyu mugore wavuze ko yamwanduje Sida ati” uyu mugore simuzi, ikindi kandi ntago numva uburyo umuntu mukuru bamufata bakamucuruza ngo ajye gusambana atabishaka akajyayo yoherejwe na nyirabuja”.

 

Samusure yakomeje avuga ko ibi bintu ari ubusazi bukomeye cyane, ikindi kandi ibyo bavuga ko yamuguze amafranga ibihumbi 35 akabiha nyirabuja ngo agure uyu mukobwa, byari binagoye mu mwaka wa 2007 kuri we, kuko icyo gihe yakoraga akazi kubu securite muri ULK ahembwa ibihumbi 50, ntago byari kumworohera ko yakoresha ayo mafranga mu kantu nk’ako kamafuti, ndetse anongeraho avuga ko gutereta icyo gihe Atari abinaniwe aho kugura.

 

Ubwo uwo mugore yavugaga ibyo bamubajije ikintu yifuza kuri Samusure cyatumye ashyira hanze ko yamwanduje SIDA, umugore asubiza ko byibura ikintu yifuza ari uko Samusure yamushingira iduka ryo gucuruza rikajya rimufasha, ibintu Samusure yibutse agaseka cyane, akavuga ko mugutekereza gutyo harimo ubujiji bukomeye cyane kubera ko u Rwanda ni igihugu gikoresha amategeko ku buryo ibyo byifuzo iyo icyaha kiguhamye bitajya bikurikizwa, ati” wasanga yari yabaye nka wawundi wavuze ngo ntago nari nziko bari bumufunge”. Nta wundi yavugaga utari Fridaus wa Ndimbati.

 

Samusure yanenze cyane umunyamakuru VD Frank wakoranye ikiganiro n’uyu mugore, amubwira ko nta kintu cya kigabo yakoze, ikirenze ibyo umuntu wanamubereye sebukwe ubwo yakoraga ubukwe akanabimukorera ku buntu, ariko bikarenga akaba ariwe umuhamagara amubwira ngo ajyane n’uwo mugore kwisuzumisha mu kiganiro, rwose abanyamakuru bameze nkawe ko bakwiye kwisubiraho, kuko ushobora no kuzamuka ariko udakoze amafuti nk’ayo.

 

Ubwo yabazwaga ku bintu bikunda kuvugwa cyane ko yaba arwaye SIDA yavuze ko nawe bimukoma mu nkokora, kubera ko iyo utambuka abantu bose bavuga ko urwaye SIDA biranabangama, byatumye ajya kwa muganga abaza niba byashoboka ko yajyana n’abanyamakuru bakamupima SIDA itangazamakuru rihari, ariko abaganga bakamukurira inzira ku murima bamubwira ko batabyemerewe keretse gusa hari urwego rw’ubuyobozi atavuze izina rwabyemeje rukanabitangira uburenganzira, kuko ubuzima bw’umuntu batemerewe kubushyira hanze.

 

Abajijwe niba icyo gihe hari ubuyobozi bwigeze kumuhamagara ngo bumubaze kubyo avugwaho, samusure yavuze ko hari itsinda ry’abantu bamuhamagaye ngo bita ku bakobwa n’abagore bafite ibibazo nk’ibyo bashaka kumubaza niba koko aribyo. Mu gusoza yavuze ko nubwo atazi uwo mugore ariko yamubonye ku mashusho, ariko bavuga ko uwakariye imbeba yakariye inzungu.

“Ese miss Meghan NIMWIZA yaba yarasezeye mu marushanwa ya miss Rwanda nk’umu Judge kubera Prince kid?”| abakunzi ba miss Rwanda bafite ibyo bari kubivugaho.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved