Samusure atangaje igihe azakorera ubukwe. ahaye ubutumwa abakobwa b’abasinzi.

Kalisa Erineste ni umugabo wamenyekanye cyane hano mu Rwanda cyane cyane muri sinema ku izina rya Samusure, yatangaje igihe azakorera ubukwe ndetse anavuga byinshi ku bijyanye n’ubuzima bwe benshi bakunda kumuvugaho.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI kuri uyu wa 02 nzeri 2022, Samusure yavuze ko ari hafi gukora ubukwe, ndetse akaba afite impamvu zimwe na zimwe ashaka gukora ubukwe bidatinze.

Yavuze ko umwana we azakora ubukwe byibura mu kwezi kwa karindwi k’umwaka utaha, bityo ntago byaba byiza ko umwana we akora ubukwe adafite aho bazamusanga hitwa nko murugo, bityo igihe azakorera ubukwe akaba ari mbere y’ukwezi kwa karindwi umwaka utaha.

Yagize ati” buriya nifuza ko umwana wanjye najya gukora ubukwe bazaba bafite aho baramusanga, mbese bakaza mu rugo rurimo umugore n’umugabo iyo niyo mpamvu nyamukuru, ndetse namaze gupanga ko uyu mwaka uramutse urangiye ntabukoze, ntago uriya wansiga’’.

Yakomeje avuga ko kandi uko imyaka igenda yicuma biba ngomba ko umuntu afata icyemezo, ati” buriya iyo umuntu atararongora ntago aba afite aho abarizwa (address) kandi address z’umusiribateri ntago ziba zuzuye, ni yo mpamvu nshaka kuzivamo cyane ko n’igihe umuntu azavira mu buzima aba atakizi neza”.

Bamubajije impamvu akunda kuvugwaho kuba arwaye SIDA yasubije avuga ko abantu bavuga ibyo bashaka, ariko nanone abona impamvu ari uko akunda kuvuga cyane ku bintu byerekeranye n’ibijyanye n’imyororokere, abantu bakabyuririraho, uretse ko bitakabaye impamvu kuko ushobora gusanga abantu babivuga ahubwo nta kibazo bafite, abatabivuga ugasanga nibo bayirwaye.

Yakomeje avuga ko umugore azashaka ari umunyarwandakazi ndetse akaba atuye mu Rwanda, kandi akaba azarongora umugore abantu benshi badatekereza ko ariwe yarongora.

Inkuru Wasoma:  Akigera mu Rwanda Dj Brianne asobanuye icyatumye agaragaza Social Mula nk'umuhemu kandi bitari ngombwa.

Yasoje agira inama abakobwa b’abasinzi cyane cyane abakunda gukora ama house party, hanyuma bamara gusinda ugasanga baryamanye n’abasore benshi, ko izo ngeso Atari nziza kuko nibo bateza ibibazo igihugu, kubera ko birangira umukobwa atazi papa w’umwana yabyaye.

Samusure yamamaye cyane muri film nka Makuta ari nayo ari gukora ubungubu kuri channel ya Youtube ye Kalisa Erinest films.

Izina ritangaje Louise Mushikiwabo yiyise kuri Twitter.

Inkuru Wasoma:  Bahavu Usanase na Nick Dimpoz bagiye guhurira muri filime imwe nyuma y’imyaka 8

Yasoje agira inama abakobwa b’abasinzi cyane cyane abakunda gukora ama house party, hanyuma bamara gusinda ugasanga baryamanye n’abasore benshi, ko izo ngeso Atari nziza kuko nibo bateza ibibazo igihugu, kubera ko birangira umukobwa atazi papa w’umwana yabyaye.

Samusure yamamaye cyane muri film nka Makuta ari nayo ari gukora ubungubu kuri channel ya Youtube ye Kalisa Erinest films.

Izina ritangaje Louise Mushikiwabo yiyise kuri Twitter.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved