Samusure wamenyekanye muri filime nyarwanda akaba amaze iminsi atangaje ko yahungiye muri Mozambique kubera ibibazo by’amadeni, yavuze ko hari abantu benshi bari kugenda bamusebya ndetse bakaba bari kwitambika kuba abaturage bamuha ubufasha cyane cyane abakorera kuri Youtube, akavuga ko bahimba inkuru ngo hari umukobwa yatenye inda bityo ibyo avuga ari uguteka imitwe.
Samusure yavuze ko yiyamye abantu bakomeje kwivanga muri gahunda ye yo gufashwa bavuga inkuru zo kumubeshyera, ibyo bikaba bimwangiriza ubunyangamugayo bwe. Yagize ati” hari abantu benshi bagiye bitambika iyi gahunda yanjye yo gusaba abantu ubufasha. Cyane cyane abokora kuro youtube zigitangira kubera ko bashaka kwamamara, ariko bagasanga kuvuga nk’ibyo abanda bavuga bigoye bityo bagahimba inkuru ngo bakurure abantu,”
Akaba akomeza avuga ko bamwe bamusebya bavuga ko yahunze ibyaha yakoze nko gusambanya umwana w’umukobwa. Samusure yavuze ko abantu bamenyereye gufasha abantu bababaye, bagize ibyago, baburaye , barwaye… bityo byakumvikana ko we ari muzima abantu bakumvako ntawe ukwiye kumufasha. Nyamara atangaza ko ibisigaye biri kuvugwa bitandukanye nibyo yatangaje, ndetse akeneye ubufasha kugira ngo yishyure aya madeni yamukomereye.
Yatangaje ko mu mwenda wa 7,400,000 Frw amaze kwakira ubufasha bungana na 4,894,310 Frw akaba asigaje kwishyura umwenda wa 2,501,690 Frw. Ndetse abantu bifuza kumufasha banyuza ubufasha bwabo kuri 0788358173 ibaruye kuri Iradukunda cyangwa +258844256272 ibaruye kuri Kalisa Ernest n’iyo akoresha mu Mozambique.