Sandra Teta mu nzira zo gushyingiranwa na Weasel wamuhondaguraga n’impamvu Weasel yatanze ituma bagomba kubana.

Umuririmbyi Douglas Mayanja uzwi nka Weasel akaba yaramenyekanye mu itsinda rya Good Lyfe ryabiciye bigacika muri Uganda na Afurika muri rusange, hatangajwe ko afite gahunda yo gushyingiranwa na Teta Sandra bamaze igihe bakundana. Ni inkuru yatangajwe n’Ikinyamakuru BigEye, kiri mu bikomeye byandika imyidagaduro muri Uganda.

Iki kinyamakuru cyagaragaje ko gifite amakuru ko Weasel uyu mwaka uzarangira aje i Kigali kwiyerekana mu muryango, ndetse mu mpera zawo bakarushinga byemewe. Cyanditse kiti “Weasel mu myiteguro yo kujya kwiyereka umuryango wa Teta Sandra.”Cyakomeje kivuga ko uyu muhanzi yitegura imihango yo gusaba no gukwa Teta i Kigali.

Muri Gicurasi umwaka ushize uyu muhanzi uvukana na Jose Chameleone, mu kiganiro yagiranye na Spark TV nabwo  yagaragaje ko igihe kigeze kugira ngo ashimire umukunzi we binyuze mu kubana nawe akaramata. Ati “Amfitiye abana babiri rero iki ni igihe ngo ashimirwe. Rata mugore wanjye niba undeba kuri televiziyo, ninjye mugabo wawe. Waranyuze, naremeye.”

Icyo gihe uyu mugabo yavuze ko ateganya kuzana mu Rwanda na Teta Sandra mu mihango yo gukora ubukwe, agashimangira ko buzaba buhenze cyane. Izi nkuru zikomeje gucicikana mu gihe mu mpera za Nyakanga hakwirakwiye amafoto agaragaza Teta afite ibikomere, bivugwa ko yatewe no gukubitwa na Weasel, ariko nyuma aza kubinyomoza. Ibi byakurikiwe n’inkuru zavugaga ko umuryango wa Teta wamucyuye mu Rwanda n’abana be.

Inkuru Wasoma:  Bamporiki Edouard ashyiriweho iherezo kubera igihano asabiwe.

Muri Nyakanga  2021 Weasel yabyaranye umwana w’umuhungu na Sandra Teta, akaba umwana wa kabiri babyaranye. Muri Gicurasi 2020 ni bwo aba bombi bibarutse umwana w’umukobwa w’imfura bise Ria Mayanja, nyuma humvikana ibihuha bivuga ko batandukanye ndetse muri Nyakanga 2020 Weasel asiba amafoto yose ya Teta Sandra kuri Instagram.

Muri Gicurasi 2018 nibwo Teta yerekeje muri Uganda mu Mujyi wa Kampala, ndetse yari akunze kuhategura ibitaramo bitandukanye mu tubari dukomeye. Yateguraga ibitaramo mu kabari kitwa ‘Hideout’ gakunze guhuriramo abanyarwanda benshi, ndetse n’abavandimwe ba Weasel niko bari basigaye banyweramo. Sandra Teta yamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yari mu rukundo na Derek wo mu Itsinda rya Active. Yigeze kandi kukanyuzaho na Ishimwe Dieudonné wamamaye nka Prince Kid. source: Inyarwanda.

Bwa mbere Sandra Teta avuze ku mubano we na Waesel ndetse ananenga abamuvuzeho mu bibazo bye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved