Sandra Teta wahohoterwaga na Weasel yasubiyeyo ngo bakore ubukwe

Umunya Uganda Dougras Seguya Mayanja wamenyekanye cyane nka Weasel mu muziki wo muri iki gihugu yatangaje ko agiye gukora ubukwe na Sandra Teta. Ni mu gihe hari hashize igihe gito Teta atandukanye n’uyu mugabo wamuhohoteraga akaza mu Rwanda ariko kuri ubu akaba yasubiyeyo.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Teta yagaragaye yakirwa na Weasel ku kibuga cy’indege ndetse barimo basomana, aho yagiye kumwakira amushyiriye indabo zirimo n’urwandiko rumubwira ko yari amukumbuye cyane.

Mu minsi yashize iby’aba bombi byadogereye ubwo amashusho yakwirakwiraga hose agaragaza Teta afite ibikomere yatewe n’uyu mugabo we, akaza no kwahukana akagaruka mu Rwanda. Gusa mu minsi yashize Weasel yatangaje ko Teta yasubiye muri Uganda nyuma y’amagambo yose yavuzwe, anamubwira ko amukunda cyane.

Icyo gihe yanatangaje ko agiye gukorana na Teta ubukwe yewe n’umuhango gakondo utangira ibyo birori ukaba wari watangiye, avuga ko ubukwe ndetse n’iyo mihango byose bigomba kubaho kubera ko akunda Teta cyane kuko babyaranye abana babiri bityo ni ngombwa ko babana byemewe n’amategeko.

Inkuru Wasoma:  Se wa miss Muheto Nshuti Divine yazamuwe mu ntera

Inkuru Wasoma:  NTIBISANZWE MU RWANDA KUBONA UMUGABO UTWITE, AMAZE IMYAKA ITATU ATWITE ,MENYA UKO BYAMUGENDEKEYE KUGEZA UBWO ATAKIBASHA NO KUZUZA INSHINGANO Z’URUGO NK’UMUGABO

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved