Mutoni Saranda Olive, ni umunyarwandakazi wamamaye cyane muri cinema nyarwanda ndetse akaba n’umusizi, aho yamenyekanye muri filme INDOTO ariko akamenyekana cyane muri filme “THE SECRET”.

 

Iyi filme the secret yakinagamo agaragara nk’umukinyi w’imena nubwo harimo n’abandi iherutse gusohoka mu meza 8 ashize, aho hakozwe season eshatu zikarangira ariko abantu bagategereza niba hazaza n’indi bagaheba, ndetse yewe nta nubwo higeze hatangazwa niba yararangiye binyuze kuri ba nyirayo, ariko mu mboni z’abakurikira filme aho yahagarariye ntago irangiye.

FILM NYARWANDA ZIKUNZWE KURUSHA IZINDI MURI 2022

 

Mu kiganiro Saranda yagiranye na Irene Murindahabi kuri uyu wa 14 nzeri,2022 abajijwe niba filme the secret yarahagaze cyangwa se ikarangira yasubije mu ijambo rimwe agira ati” ntago mbizi”.

 

Gusa bamubajije niba nk’abakinyi haba hari ikibazo bagiranye cyangwa se ba nyiri filme muri rusange, Saranda yagize ati” njyewe rero muri iriya filme, ndi umukinyi usanzwe, bivuze ko hari n’abayitegura, ariko ikintu cyabaye, ni uko twebwe nta kintu bigeze batubwira, twabonye bihagaze gutyo gusa, dutegereza ko baduhamagara ngo tujye gukina ariko nanubu”.

 

Yakomeje avuga ati” abakinnyi nta kibazo twagize, kuko abakinyi dukinana ni nk’abavandimwe banjye turanahorana, gusa ntekereza ko nyiri igikorwa arimo gutegura ibindi bikorwa cyangwa se wenda akaba arimo no gutegura umushinga wo kuyigeza k’urundi rwego nta wamenya”.

Abakobwa beza bakunzwe kurusha abandi muri filime nyarwanda

 

Umunyamakuru amubajije ko hari amakuru yaba yarigeze kumva nk’akanunu ko bamwe mu bakinnyi bivumbuye bavuga ko bashaka guhembwa amafranga menshi akaba ariyo mpamvu yaba yarahagaze, Saranda yavuze ko ibyo bintu ntabyo azi ko byaba byarigeze kubaho, nawe akaba ahagaze ategereje ibizakurikira ndetse n’amaherezo y’iyi film yabo.

 

Uretse kuba ari umukinnyi wa film, Saranda ni n’umusizi ndetse akaba aherutse no gusohora igisigo gishya.

Imyanzuro akarere kafatiye abakora uburaya bayise ihohoterwa

Asaba ku muhanda kandi yarize kaminuza mu burusiya, yari mubanyeshuri ba mbere mu Rwanda

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved