Ibyaha Bamporiki Edouard akurikiranweho ni ukwaka indonke ndetse no gukoresha ububasha ufite mu nyungu ze bwite, aho yakiriye million 10 kugira ngo afunguze umugore w’inshuti ye wari ufunzwe, gusa Bamporiki avuga ko atariko bimeze ahubwo ako yakakiriye nk’agashimwe cyane ko abakamuhaye bari basanzwe ari inshuti ndetse bakanahererekanya amafranga.
Mu kiganiro umunyamakuru Scovia Mutesi yakoreye ku kinyamakuru cye mama urwagasabo, ubwo yavugaga kuri uru rubanza yagize ati” muri uru rubanza harimo ubutabera butari gutangwa. Niba Bamporiki yarafunguje umuntu bitemewe n’amategeko, ni ukubera iki ariwe uri gukurikiranwa kandi hari umucamanza wafunguye uwo muntu?”
Scovia yakomeje avuga ko niba umuntu yarafunguwe ariko ubushinjacyaha bukaba bubifiteho ikibazo, butagakwiye gukurikirana Bamporiki kuko nta bubasha yagira bwo gufunguza umuntu ufunze, ahubwo uwatanze itegeko ryo kumufunguza nyirizina, akibaza impamvu we atagaragara ngo abazwe uburyo yafunguye umuntu.
Yakomeje avuga ko kandi niba umuntu wafunguwe yarafunguwe byemewe n’amategeko bikaba aribyo biri gutuma uwamufunguye atavugwa cyangwa se ngo agaragazwe, ubwo nta cyaha Bamporiki yaba afite mubyo bari kumurega byose, dore ko we ibyo yemera yakoze nk’ibyaha bigereranwa no kuba umuntu yavugwa ko yataye abana, ariko wajya gusuzuma ugasanga ari inshingano yataye ariko atarataye abana.
Ati” ibyaha Bamporiki yemera ni ukwakira ibitamugenewe ndetse adafite nicyo abikoresha nk’uko abyivugira kubera ko yari umuyobozi, ariko ntago yemera ruswa n’indonke ndetse no gukoresha ububasha afite ngo afunguze umuntu”.
Scovia yanakomeje avuga ko umuntu wafungujwe nawe ubwe Atari mu mategeko ubu ngubu, atazi impamvu kuba yarafunguwe kandi byemewe n’amategeko kuko nta muntu uri kumukurikirana ubu kandi yari afungiwe gutangwa ruswa, ubwo nta mpamvu yumvikana Bamporiki yaba ari kuzira ibi byaha byose kandi atariwe wabikoze, siwe watanze ruswa sinawe waciye urubanza rufunguza uwayitanze.
Bamporiki yasabiwe n’ubushinjacyaha igifungo cy’imyaka 20 ndetse n’ihazabu ya million 200 z’amafranga y’u Rwanda, gusa urukiko ruza kumukatira igifungo cy’imyaka 4 n’ihazabu ya million 60 z’amafranga y’u Rwanda, Bamporiki yaje kujurira urukiko, aburana kuri uyu wa 19 ukuboza 2022 urukiko rwemeza ko ruzasoma imyanzuro yarwo kuwa 16 mutarama 2023. Uko iburanisha ry’urubanza rwa Bamporiki ryagenze n’umwanzuro waruvuyemo.