“SCOVIA ni umubeshyi?”| UWABYARANYE NAWA MUGABO WABUZE UMUGENI KUMUNSI WUBUKWE AVUZE IBINDI BINTU BURYA ABANTU BATAMENYE KURI UYU MUGENI NUYU MUGABO WE.

Hashize igihe kitari kinini cyane I NYAGATARE humvikanye inkuru ya SCOVIA ndetse na ALEX, aho ku munsi wo gukora ubukwe bwabo uyu SCOVIA yaburiwe irengero mu gihe umusore yari ageze mu rugo rwabo agiye kumufata ngo bajye gusezerana, gusa mbere gato y’uwo munsi umu paster wari kuba yasezeranya SCOVIA na ALEX yari yamaze guhakanira SCOVIA n’umuryango we w’iwabo ababwira ko atakibasezeranije, nyuma yaho nibwo SCOVIA yaje kugaragara agatanga impamvu nyamukuru atitabiriye ubukwe bwe kandi bitunguranye aribwo yavuze ko impamvu nuko yamenye ko Murenzi yari afite undi mugore babana kandi akanamukodeshereza inzu ariko akaba yari yarabimuhishe.

Kuri iyi nshuro rero umugore wabyaranye  na ALEX yagize ibyo avuga bikomeye cyane kuri ubu bukwe, kuri ALEX ndetse no kuri SCOVIA abantu batigeze bamenya, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru watugejejeho iyi nkuru yatangiye avuga ko yitwa MUHIMPUNDU Justine, akomeza avuga ati” nitwa MUHIMPUNDU Justine, nakuze ndi umwana nk’abandi, ariko navutse ndi uburiza iwacu, nakuze bisanzwe, mu mwaka wa 2006 naje kujya muri Uganda, ngezeyo baranterura bamfata kungufu nibwo umwana wa mbere namubyaye muri 2007, uwo muntu wanteruye akamfata kungufu mbona ntabana nawe kuko yari umuntu w’umusinzi cyane. Ubwo naje kugaruka murugo akimara kuntera iyo nda ndicaraari naho nabyariye nyine uwo wa mbere, maze kubyara ndicara, nyuma nza kongera mbyara undi mwana wa kabiri”.

MUHIMPUNDU akomeza avuga ku buzima bwe yanyuzemo ari nabwo bwamugejeje kuri kiriya gihe avuga ati” nyuma yo kubyara uwo mwana wa mbere nagiye gushaka akazi ko gukora mu rugo, nyuma amaze kugira imyaka 3 nibwo naje kubyara uwa kabiri, uwa kabiri rero amaze kuba mukuru nibwo naje kugerageza ibintu byo gushaka nkubaka urugo, ariko bije kwanga nongera kwigarukira murugo iwacu, ubu umwana wanjye w’imfura afite imyaka 14. Baje kundangira undi mugabo nyuma rero, ariko nari narabyanze ibyo kongera gushaka, umukecuru arambwira ngo njye kugerageza, icyo gihe umwana wa kabiri yari amaze kugira imyaka 8,nuko ndagenda ndongera ndagerageza, ariko umugabo wanjye ni ibi byabakonyine yabaga murugo rumwe n’ababyeyi be, tubana nkabana murugo twese, ariko nabwo mbona kubana nabo bitoroshye tubana nkabana, mbona ntatera imbere kuko buri kantu kose kwari ugusaba nubundi, ndabireba mbona naby biranze, ndongera ngaruka mu rugo ariko ngaruka naho narabyayeyo undi mwana”.

Inkuru Wasoma:  Umugabo wo mu karere ka Karongi yasanzwe mu mugozi yapfuye| kwiyahura harimo uwuhe muti?

MUHIMPUNDU akomeza avuga ko akimara kuva kuri uwo mugabo wari waranze gutandukana na mama we banabyaranye umwana, yasizeyo umwana ubundi agaruka murugo, gusa ngo kubana n’umukecuru be nabyo biramugora aribwo yatangiye inzira yo kwikodeshereza inzu yo kubamo, avuga ko icyo gihe yakoraga akazi ko kumesera abantu imyenda, ndetse akabahingira n’indi mirimo itandukanye, nanubu akaba ariko abikora, aho akaba ariho yaje kumenyanira na papa w’umwana ahetse ubungubu ariwe ALEX, nawe aba amuteye inda, icyo gihe ngo nibwo batangiye kubana kuko ALEX amaze kubona ko yateye MUHIMPUNDU inda yanze ko akomeza gukora iyo mirimo agatangira kumwitaho amukodeshereza ndetse anamuhahira, n’ibindi byose akeneye akakimufasha.

MUHIMPUNDU bamubajije niba atarigeze aganira na ALEX ngo bavugane niba bafata icyemezo cyo kubana nk’umugore n’umugabo, MUHIMPUNDU asubiza mu nseko iteye amatsiko menshi avuga ati”oya ntago ibyo twigeze tubiganiraho, ahubwo hari habuzeho gatoya yari agiye gushaka undi mugore, ubukwe bwapfuye ejobundi ku itariki eshanu”. MUHIMPUNDU bamubwiye ko mu minsi yashize umukobwa wari ugiye gusezerana na ALEX yavuze ko mu mpamvu zatumye atagaragara ku munsi w’ubukwe ari uko ngo ALEX abana nundi mugore ariwe uyu MUHIMPUNDU, none we akaba avuga ko atabana na ALEX, bamubajije uko yabyakiriye kumva ayo makuru, asubiza ko byamutunguye cyane kubera ko ntago we na ALEX bigeze babana nk’umugore n’umugabo, avuga ko babyaranye gusa bisanzwe by’iki gihe, gusa ngo ALEX akajya amubwira gahunda ze zose z’ubukwe uko ziri kugenda, amubwira ko ashobora gushaka bikarangira atakimwitayeho, MUHIMUNDU nawe akamubwira ko ntacyo amushinja kuko yamukoreye ibyo ashoboye akiri umusore, rero ibyo gushaka avuga ko yari yarabimuteguje rwose.

Inkuru Wasoma:  Abana bato bari guta ishuri bakajya mu buraya| dore icyo ababyeyi babo babivugaho.

MUHIMPUNDU yavuze ko nubwo SCOVIA yigize nk’umuntu watunguwe no kumva ko ALEX yabyaranye nawe, ariko ni ibintu bitagakwiye kumutungura kubera ko kuba ALEX yarabyaranye na MUHIMPUNDU, SCOVIA yari abizi, cyane ko akimara kubyara uwo mwana ALEX yatangaje iyo nkuru ndetse hari n’abantu bo ku rusengero basengeraho bazanaga na ALEX gusura MUHIMPUNDU, ahubwo yatangajwe no kumva ko impamvu SCOVIA yatanze zo kutabana na ALEX ngo harimo ko yamenye ayo makuru kandi yari asanzwe ayazi, ikirenze ibyo ngibyo umudugudu n’agace batuyemo byose byaramenyekanye kandi nta kuntu SCOVIA Atari kuba abizi kandi ahatuye. MUHIMPUNDU avuga ko SCOVIA yari abizi ahubwo wenda afite izindi mpamvu ze bwite zatumye yanga kwitabira ubukwe, kuko ALEX uburyo atajya ahisha ibintu mu buzima bwe ntago mu bantu bose uwari kubiyoberwa ari SCOVIA gusa.

Umunyamakuru yabajije MUHIMPUNDU niba we na SCOVIA baziranye, asubiza avuga ati” SCOVIA turaziranye cyane, yego wenda ntago duherukanye, ariko ikindi njye ntago ndi umugore wa ALEX kuko ntago mbana nawe, twaranyaranye gusa kandi ntago ari ibintu bikomeye cyane kuba wabyarana n’umuntu kandi ukubaka urugo, naho ibyo kuba SCOVIA atabizi byo arabeshya, kubera ko natwitiye muri uyu mudugudu, umwana kuva yavuka kugeza aya mezi ane afite ntago SCOVIA ataba kuba abizi, ikirenze ibyo ngibyo SCOVIA ajya gusezerana na ALEX abana twagiye kubandikisha ku murenge njye n’abandi bakobwa bose ALEX yabyaranye nabo kuko afite abandi bana”.

MUHIMPUNDU bamubajije uko azi ALEX kuva bamenyana kugeza kuri uyu munsi asubiza avuga ati” njyewe rero no kumva ibyo bamuvugaho byrantangaje, kubera ko ni wa muntu utajya ugira ibanga ahisha ngo uzamumenyeho ibintu bigutunguye, yego rwose wenda umuntu agira ibyiza n’ibibi bimuranga, ariko njye mu gahe nabanye nawe kandi tutabana nk’umugore n’umugabo rwose muziho ibyiza byinshi, ndetse wenda n’ibibi nshobora kwihanganira ndetse n’undi muntu ashobora kwihanganira, ariko ntago ariwe muntu mubi urenze, kuburyo abantu batamwihanganira, ikindi kandi nta bibi byinshi muziho uretse wenda nkiyo yasomyeho wenda ukamurakaza nibwo mwashwana ukuntu, naho ubundi nta kibazo cye mubuzima bwe icyo ashoboye aragikora”.

Inkuru Wasoma:  Mu burakari bwinshi Fridaus abwiye Ndimbati amagambo yateye agahinda abayumvise bose.

MUHIMPUNDU yakomeje avuga ko bitewe n’ukuntu yari yarakiriye ko ALEX agiye gushaka ariko ku munsi w’ubukwe bukaza gupfa rwose byaramubabaje cyane, akomeza avuga ati” uyu mukobwa SCOVIA yarahubutse, kubera ko buriya kubaka ni urundi rwego, hariho ibyo umugabo akwihanganiraho ndetse nawe ukaba wabimwihanganiraho, mbese muri make nta muntu utagira ingeso, cyane cyane iyo ari umuntu usoma kunzoga, ukamenya ngo iyo yasomyeho agira amahane, wowe umucira bugufi ukamwihorera,rero njyewe mubyukuri mbona nta mpamvu nimwe yatumye ibi byose biba, kuko kuvuga ngo twarabyaranye, yagiye kumusaba andeba, basezerana andeba, amukwa andeba byose byabaye abizi, rero nta kintu na kimwe cyajyaga kumubuza kubana nawe”.

MUHIMPUNDU akomeza avuga ko niba hari umuntu azi wakunze undi kurusha abandi kuri iyi si, ni ALEX kuko yakundaga SCOVIA cyane, ndetse na bimwe abantu batendeka rwose ALEX ntago yigeze abikora mu buzima bwe, ndetse n’iyi saha kugira ngo amwikuremo ngo ALEX biramugoye cyane.  Bamubajije niba koko ibyo ari kuvuga ari ukuri ko SCOVIA byose yari abizi byanga byakunda hari indi mpamvu yatumye SCOVIA afata uyu mwanzuro wo kutagaragara kumunsi w’ubukwe bugapfa, bamubaza niba hari impamvu yindi azi yaba yarateye SCOVIA kwica ubukwe, MUHIMPUNDU asubiza avuga ati” ibyo Mana ntago mbizi, ibyo mbivuzeho ko hariho ikibazo, naba mbeshye, kuko nabo bari baziranye neza bihagije ndetse bajyaga kujya kubana buri umwe azi undi, ibyo ntago nabona icyo mbivugaho pe”. ni inkuru dukesha Moriox ku muyoboro wa Youtube.

Niba ukunda gusoma inkuru z’uruhererekane zirimo ubutumwa ndetse z’amateka, urukundo n’ubuzima, kuri uru rubuga rwacu twatangiye inkuru IBANGO RY’IBANGA: Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya muri menu y’inkuru ndende. Tangirana nayo utazasigara.
Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Inkuru Wasoma:  Musanze: ABAGORE BARINUBIRA INDAYA ZIBATWARIRA ABAGABO

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved