Se w’umwana uherutse kuri Perezidansi yasabye ikintu gikomeye ubuyobozi ngo nibashake umwanya w’umwana we bawugumane

Izabitegeka Innocent, umubyeyi w’umwana witwa Ishimwe Innocent, nyuma y’uko bimaze igihe kinini bivugwa mu itangazamakuru ko umwana we yarimanganyijwe umwanya wo kujya kwiga mu ishuri rya Bayern Munich, ndetse nyuma yaho akajya ku biro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame, asaba ko umwana we yajyanwa muri iryo shuri, aratakamba asaba ko umugore we yafungurwa.

Tariki 21 Ugushyingo 2023 nibwo uyu mugabo aherekejwe n’umwana we yerekeje ku biro by’Umukuru w’Igihugu, basobanura ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryakuye umwana we ku rutonde rw’abana bagomba kujya kwiga muri iri shuri ndetse ko yujuje imyaka y’ubukure. Nyuma y’umunsi bavuyeyo Izabitegeka yatangaje ko umukozi wo muri Perezidansi yamuhamagaye akamubwira ko ikibazo cye kiri gukurikiranwa.

Yagize ati” numvise binshimishije kuko hari umukozi wo muri Perezidansi wampamagaye mu kanya, yewe muri iki gitondo! Barambwira bati ‘ rwose uwo mwana wawe mureke ajye ku ishuri ubundi iki kibazo cyawe tugiye kugikurikirana, tuzaguha umwanzuro turangije. Tariki ya 23 n’iya 24 Ugushyingo, RIB yataye muri yombi umugore wa Izabitegeka, umujyanama w’ubuzima n’ushinzwe irangamimerere mu Murenge bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba inyandiko.

Inkuru Wasoma:  Rubavu: Abaturage barasabira ubutabera umuturage watemwe n'umwana we amuziza kumwima umunani

Nyuma yahoo umugore we atawe muri yombi Izabitegeka yabajijwe icyo yasaba Perezida agira ati” namusaba ko bamfungurira umudamu, wenda uwo mwanya w’umunyeshuri wanjye bakawihorera ariko simbure umwanya w’umwanya w’umwana wanjye ntubure ngo n’umudamu wanjya bamufunge. Rwose nibasanga birenze 2010, bazankatire urunkwiye, mbese bazampe igihano kiremereye pe!,  njyewe ndasaba ubutabera.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved