Umugabo witwa Nteziryayo Callixte utuye mu mudugudu wa Butare II, akagari ka Nyamagana Umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, yagiye gucyura umugore we wahukaniye iwabo yitwaje inyundo n’akajerekani ka essence ahageze ashaka kurwana sebukwe amutema mu mutwe. Ngo ubwo uyu mugabo yageraga kwa sebukwe yababwiye ko bamuha umugore we bamumuhanye n’ibyo yasahuye mu rugo, bakwanga akabatwikisha essence.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Mwendo aho uyu sebukwe wa Nteziryayo atuye, bavuze ko yahageze agashaka kurwanya sebukwe, na we mu kwirwanaho nibwo yafashe umuhoro amutema mu mutwe. Muhire Floribert uyobora uyu murenge yavuze ko uyu murwano wabaye mu masaha ya nijoro kuwa 20 gicurasi, aho bahageze bagasanga yamaze gutema umukwe we mu mutwe, bamujyana mu kigo nderabuzima cya Gihsweru ngo yitabweho.
Muhire yavuze ko Nteziryayo yavuze ko umugore we yahukanye atwaye ibiryo n’amafaranga byo mu rugo akaba ariyo mpamvu yitwaje akajerekani kuzuye essence avuga ko nibatabimuha abatwika. Muhire yavuze ko sebukwe wa Nteziryayo yitwa Rwampungu Emmanuel akaba afite imyaka 68, akaba atuye mu mudugudu wa Nyabisindu mu kagari ka Mutara, Umurenge wa Mwendo, ariko nyuma yo gutema umukwe we akaba yacitse kuri ubu ari gushakishwa. src: Umuseke