Umukinnyi wa Filime akaba n’umunyarwenya ugezweho mu Rwanda, Niyitegeka Gratien w’imyaka 46 y’amavuko wamenyekanya nka Seburikoko cyangwa Sekaganda yatangaje ko vuba aha arerekana umukobwa bari mu munyenga w’urukundo.
Ni kenshi cyane mbuga nkoranyambaga abantu benshi bakunze gusaba Seburikoko kuba yashaka umugore kuko babona yaramaze kurengererana. Ndetse iyo bakoze urutonde rw’abanze gushaka, Seburikoko abanziriza abandi ariko we akavuga ko nta kintu cyimwirukansa.
Seburikoko ubwo yaganiraga na Isango Star Tv, yavuze ko vuba aha bitarambiranye azarekana umukunzi we utegerejwe na benshi mu Rwanda. Yagize ati “Reka noneho vuba aha nzabereke umufiyanse.”
Mu gutebya cyane, Seburikoko yavuze ko azabikora vuba gusa avuga ko ari mu mwaka wa 2028. Yagize ati “Vuba cyane, umwaka wa 2028 urumva ari kera, kuki mukuza ibintu? Urabona niba umunsi umwe Imana ibara ngo ni iminsi igihumbi, ikigoye kiri he?”
Niyitegeka Gratien ugejeje imyaka 46 yavuze ibi ubwo yabazwaga ku buzima bwe bwo kuba yashaka umugore bakarema umuryango mushya. Ubusanzwe uyu mugabo ntiyakunze kugaragara mu rukundo n’abakobwa bagiye batandukanye ndetse iyo bigeze kuri iyo ngingo abigira ibanga cyane.