Inkuru y’incamugongo ikomeje gushengura abanyarwanda ndetse n’abakunzi ba sinema nyarwanda by’umwihariko kuva mu gitondo cyo kuwa 6 tariki 2 Nzeri 2023, ni urupfu rwa Nyakubyara Chantal wamenyekanye nka Nyiramana muri filime ya ‘Seburikoko’.
Mu bashenguwe n’itahuka ry’uyu mubyeyi harimo Niyitegeka Gratien uzwi nka ‘Seburikoko’ cyangwa se ‘Papa Sava’ aho yagaragaje ifoto ku mbuga nkoranyambaga ze yagiye gusura Nyiramana aho atuye, arenzaho amagambo agira ati “Usurwa wemezaga ko ubwo wamenye indwara uzakira, none biranze kuko isengesho siryo rihindura integanyo z’uriturwa (Nyagasani) RIB Nyakubyara Marie Chantal (Nyiramana) abambaza ko ari filime, siyo yatabarutse, mudutabare!”
Uyu mubyeyi Nyiramana, biravugwa ko yazize uburwayi yari amaranye iminsi. Asize abana babiri.