Semuhungu Eric ukunze kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje amaze iminsi mu masengesho ndetse yatunguwe no guhanurirwa ko agiye gukora ubukwe akibaruka umwana.

 

Semuhungu ubusanzwe ubarizwa mu muryango w’ababana bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore (LGBTQ+), yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gicurasi 2025.

 

Ni ikiganiro cyari kigamije kugaragaza ibirori bya ‘Semuhungu Experience’ agiye gutangiriza muri The Sky Sport Lounge, kuri iki cyumweru tariki 4 Gicurasi 2025 aho azasangira na abakoresha imbuga nkoranyambaga. Azafatanya na Dj Bula na Dj Sweet bazamucurangira imiziki.

 

Uretse ibi abanyamakuru bari babonye umwanya wo kumubaza ku buzima bwe bwite.

Aya makuru yo kurushinga no kubyara yongeye kuyahamiriza IGIHE, aho yavuze ko muri iyi minsi yari yarafashe umwanya akiyemeza kwiyiriza ubusa akiyegereza Imana, ndetse ashimangira ko mu byifuzo yari afite icyo kitari kirimo. Semuhungu yavuze ko ubu buhanuzi yabuherewe muri Servers of Almighty God aho asanzwe asengera abuhabwa na Pastor Brown Mugisha.

 

Ati “Yampanuriye ngo nzashaka umugore ndusha imyaka itanu, kandi ngo nzakora ubukwe vuba aha. Ndetse tuzibaruka. Ni amasengesho twakoraga buri wa gatatu w’icyumweru, yamaze icyumweru n’igice. Hari n’andi tugiye kwinjiramo ariko yo ntabwo nzayajyamo kuko nzaba ndi mu kazi.”

Semuhungu avuga uyu muvugabutumwa asanzwe amukurikirana akamusura mu rugo, kugira ngo arebe uko yitwara n’uko akomeje kugenda yiyegereza Imana umunsi ku wundi n’uko yera imbuto.

 

N’ubwo bimeze bityo ariko, Semuhungu mu kiganiro yagiranye na Keza Sunshine usanzwe ari umukobwa w’umuhanzikazi Sunny, cyatambutse ku muyoboro wa YouTube yise Vuga Keza, yavuze ko yatangiye kuryamana n’abagabo bagenzi be akiri muto ndetse ko umuntu wa mbere bakundanye w’umugabo ari mu Rwanda, ubu afite umugore n’abana babiri gusa akiryamana n’abandi bagabo bagenzi be.

 

Icyo gihe yavugaga ko muri iyi si y’iterambere ateganya gushaka umuntu uzamutwitira bimwe bakunze mu Cyongereza ‘Surrogacy’.

Muri Kamena 2017 ni bwo Eric Semuhungu yapfushije umugabo yari afite w’Umunyamerika, wari ufite imyaka 61 y’amavuko, yitwaga Ryan Hargrave.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.