Umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru mu ishyaka ry’uwahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yabwiye BBC ko sena y’iki gihugu “nta bubasha bwo mu mategeko ifite”, nyuma y’umunsi itangiye igikorwa kigamije kumwambura ubudahangarwa.
Francine Muyumba, wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya PPRD abategetsi muri DRC baciye muri Mata (4) uyu mwaka, yahoze ari senateri ndetse ni n’umunyamategeko. Ubu, cyo kimwe na Kabila, aba hanze y’igihugu.
Ku wa kane, sena ya DRC yatangiye gusuzuma ubusabe bw’ikirego kuri Kabila. Mu gihe bwaba bwemewe, Kabila yatakaza umwanya we nka “senateri w’ubuzima bwose”, bisobanuye ko yatakaza ubudahangarwa agakurikiranwa mu mategeko.
Ubwo busabe bwatanzwe n’umugenzuzi mukuru w’ingabo za DRC (FARDC).
Mu kiganiro Africa Daily cya BBC, Muyumba yagize ati: “Sena nta bubasha bwo mu mategeko ifite, habe na busa”, bwo kwambura Kabila ubudahangarwa.
Uyu mugore w’imyaka 38 yongeyeho ko nubwo nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko, urukiko rushinzwe kurinda iremezo ry’itegekonshinga ari rwo rukwiye gufata icyemezo kuri ubu busabe “niba bafite ibimenyetso bifatika” kuri Kabila.
Abajijwe niba yizera ubucamanza bw’iki gihugu, yasubije ati: “Habe na busa, habe na busa.”
Ati: “Tugomba gusubira mu butegetsi bugendera ku mategeko. Ubutegetsi buriho ubu nta tegeko na rimwe bwubahiriza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Itegekonshinga ntiririho.”
BBC yasabye leta ya DRC kugira uruhare muri icyo kiganiro ntiyitabira.
Muyumba yavuze ko hacyenewe ubwiyunge kandi “ntidushobora kugera ku bwiyunge mu gihugu binyuze mu bucamanza bujonjora [butoranya] n’ikandamiza muri politike”.
Amakuru yo mu bitangazamakuru byo muri DRC avuga ko sena yashyizeho komisiyo tekinike, ifite igihe cy’amasaha 72 uhereye ku wa kane, yo gusuzuma ubwo busabe bwo kwambura Kabila ubudahangarwa no gutanga raporo kuri sena ikagibwaho impaka.

Radio Okapi, isubiramo amagambo y’abayihaye amakuru bo mu nteko, yavuze ko muri icyo gikorwa cyo mu muhezo, hagaragaye ukutavuga rumwe, bamwe bashyigikiye ko Kabila yamburwa ubudahangarwa, mu gihe abandi batabishyigikiye.
Kinshasa ishinja Kabila ibyaha birimo “ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru” no kuba inyuma y’umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bw’icyo gihugu, ibyo we ahakana.
Ubutegetsi bwa DRC, ONU n’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi bashinja u Rwanda gufasha M23.
Leta y’u Rwanda irabihakana, ikavuga ko ikibazo cy’intambara yo mu burasirazuba bwa DRC ari icy’Abanye-Congo ubwabo, biganjemo Abatutsi, baharanira uburenganzira bwabo, Kinshasa yananiwe gucyemura.
Kabila, w’imyaka 53, yategetse iki gihugu imyaka 18 kuva mu 2001 ubwo yari afite imyaka 29, nyuma yuko se Laurent-Désiré Kabila yari amaze kwicwa arashwe.
Ubwo watangiraga mu 2012, umutwe wa M23 warwanyaga ubutegetsi bwa Joseph Kabila.
Watangiye ugizwe ahanini n’abahoze ari abarwanyi b’uwundi mutwe wa CNDP wa Jenerali Laurent Nkunda, washinjwaga gufashwa n’u Rwanda, ibyo u Rwanda ruhakana.
Intambara hagati ya FARDC na M23 yongeye kubura kuva mu mpera y’umwaka wa 2021.