Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Kane yambuye ubudahangarwa Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu, inatanga uburenganzira bw’uko akurikiranwa mu nkiko.

 

– Advertisement –



Umwanzuro wambura Kabila ubudahangarwa nk’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko watowe n’abasenateri 88, batatu bahitamo kwifata; mu gihe batanu bonyine ari bo bawurwanyije.

 

Joseph Kabila Kabange nk’uwayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asanzwe ari umusenateri ubuzima bwe bwose.

Ku wa Kane Sena yari yamutumijeho kugira ngo atange ibisobanuro ku byaha aregwa, gusa yaba we cyangwa abamuhagarariye nta n’umwe wigeze agaragara ahakorera Inteko Ishinga Amategeko.

 

 

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwaherukaga gusaba Sena ya kiriya gihugu kumwambura ubudahangarwa yari afite, kugira ngo rubone uko bumukurikiranaho ibyaha bitandukanye rumurega birimo kujya mu mutwe ugambiriye gukuraho ubutegetsi, ubugambanyi ndetse no kuba mu mutwe ukora ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu.

 

 

Ni ibyaha bifitanye isano n’ibirego ubutegetsi bwa RDC bumaze igihe bumurega by’uko akorana ndetse akaba ashyigikiye ihuriro AFC ribarizwamo umutwe wa M23.

 

Ibyaha aregwa byafashe indi ntera mu ntangiriro z’uku kwezi, ubwo hatangazwaga amakuru yavugaga ko ari mu mujyi wa Goma kuri ubu ugenzurwa na M23.

 

 

Icyo gihe ni bwo Minisiteri y’Ubutabera ya RDC yahise itangaza ko igomba kumukurikirana mu nkiko, ndetse inatageka ko imitungo ye yose ifatirwa.

Icyo gihe kandi Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri RDC yo yahise itangaza ko ihagaritse mu gihugu hose ibikorwa by’ishyaka rye rya PPRD.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.