Nk’uko bisanzwe, tariki wa 15 kanama buri mwaka, haba umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya nyina wa Yezu, abasengera mu idini rya gaturika bakunda kwizihiza cyane, bigatuma baturuka imihanda yose bagahurira I Kibeho mu majyepfo y’u Rwanda, aho yabonekeye.
Kuri uyu wa 15 kanama 2022 rero abantu benshi bari bongeye kuhahurira baturutse impande n’impande, baje kwizihiza uyu munsi nk’uko basanzwe babigenza, ibyishimo byari byinshi cyane kubera ko bari imbaga ibihumbi byinshi by’abantu baje aho ngaho.
Ubwo ibitaramo byo guhimbza byari bihumuje, ikirere cyabaye nk’igihindutse kuburyo cyagaragaraga ko kimeze nk’ikigiye gutanga imvura, nuko izuba rirasira muri ibyo bicu ku buryo bamwe mubari aho bavuze ko babonyemo umubyeyi Bikira Mariya wari uje kubaramutsa. Bamwe mu bahamya ibyo bitangaza, harimo umugore wari waturutse muri afrika y’epfo yewe wari usanzwe Atari n’umuyoboke wa kiliziya gaturika, akaba yavuze koi bi bintu yari yarabirose mu myaka myinshi ishize, ariko kuba abyiboneye agahamya ko Imana ari igitangaza.
Ati” nkimara kubibona nahise negera umuvandimwe wanjye mubwira mwibutsa iby’inzozi nigeze kumubwira ko narose, ahita abyibuka. Nuko nanjye mpita mvuga ko ari ibitangaza by’Imana ndetse nkaba ndasubira iwacu mpamiriza abantu bose dusengana mu idini ryacu ry’aba Methodiste ko niboneye ibitangaza by’Imana n’amaso yanjye”.
Senateri Havugimana Emmanuel wari witabiriye iri sengesho, yavuze koi bi Atari ubwa mbere abibona nubwo Atari kenshi bibaho, ati” ibi ndabibona nkabona y’uko amasengesho yacu ijuru ryayumvise, bikerekana ibimenyetso by’uko ibyo twasabye umubyeyi Bikira Mariya yabyakiriye ndetse akishima. Icyo twabonye ni izuba rigabanyamo urumuri, kuburyo twese twabibonye ntawambaye indorerwamo, ukabona ribyina, ribyina, rigabanya urumuri, abantu bose babibonye”.
Mu butumwa umushumba wa kiliziya gaturika papa Francis yageneye abanyarwanda, abinyujije mu ntumwa ye yavuze ko ubutumwa bwatanzwe mu mabonekerwa yabereye I Kibeho kera, iyo buza kumvwa jenocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 itari kuba. Kuwa 21 kamena 2001 nibwo amabonekerwa yabereye I Kibeho hagati ya 1981 na 1983 yemewe na kiliziya gaturika, byatumye aka gace ka Kibeho nako kongerwa mu duce dukorerwamo ingendo nyobokamana n’abaturutse impande zose ku isi, cyane cyane ku munsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, kuburyo hateranira abarenga ibihumbi mirongo inani.