Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda yatangaje ko senateri William Ntidendereza azashyingurwa kuwa mbere tariki 11 Nzeri 2023. Ntidendereza yitabye Imana kuwa 3 Nzeri 2023 azize uburwayi ubwo yivurizaga mu bitaro byitiriwe umwami Fayisari.
Imihango yo kumushyingura izaba kuwa mbere, aho abazitabira umuhango bazamusezeraho bwa nyuma mu rugo iwe, I Rebero mu karere ka Kicukiro kuva saa mbili za mugitondo kugeza saa ine, nyuma umubiri we uzajyanwa mu nteko ishinga Amategeko kuva saa tanu kugeza saa sita n’igice.
Misa yo kumusezeraho izabera kuri paruwasi ya mutagatifu Petero (EAR Remera) saa saba mbere y’uko ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo saa cyenda. Amakuru aturuka muri sena avuga ko Ntidendereza afite impamyabumenyi ihanitse mu burezi na ‘Psychologie’ kandi yabaye umusenateri kuva m’Ukwakira 2019.
Indi mirimo yakoze harimo kuba umunyamabanga mukuru wa komisiyo y’igihugu y’itorero kuva 2012 kugera 2018. “Itorero” bivuga ikigo cy’uburere mboneragihugu cy’Abanyarwanda kigamije ahanini kwigisha abanyarwanda bose kubahiriza umuco wabo binyuze mu ndangagaciro zinyuranye nk’ubumwe bw’igihugu, ubufatanye mu mibereho, gukunda igihugu, ubunyangamugayo, ubutwari, kwihanganirana, dosiye n’ibitagenda neza muri sosiyete.
Kuva 2009 kugera 2012, Ntidendereza yari visi perezida wa komisiyo y’igihugu y’Itorero, mbere y’aho yari umuyobozi w’akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali kuva 2006 kugera 2008. Yabaye kandi umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda kuva 1996 kugera muri 2000.