Amakuru yatangajwe n’umunyamategeko we, Me Vincent Lurquin, ni uko uyu mugabo yari aherutse kuvanwa aho yari afungiye, ajya kwitabwaho mu bitaro bya Saint Luc i Bruxelles, kuko yari arembye cyane.
Bivugwa ko Twahirwa yari asanzwe arwaye indwara ya kanseri mu kuguru, yavuye ku mpanuka yakoze mu myaka ya 1980, hamwe n’indwara ya diabete, akaba yagendanaga ukuguru k’uguterano (prothèse). Uburwayi bwe bwakaze cyane ubwo yashyirwaga muri Gereza.
Hari hashize igihe kigera ku mwaka Twahirwa ahamijwe ibyaha bya Jenoside, kuko mu Ukuboza 2023 aribwo Urukiko rwa Rubanda rw’i Bruxelles mu Bubiligi rwabimuhamije.
Uretse ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yahamijwe, Séraphin Twahirwa yanahamijwe ibyaha by’intambara, kwica abigambiriye no gusambanya abagore ku gahato; byose yakoreye mu Gatenga n’i Gikondo muri Kigali ubwo yari umuyobozi w’Interahamwe mu 1994.
Ubwo yaburanaga, amazina y’Abatutsi Twahirwa yagiye yica ku giti cye, akabica abarashe yagiye agarukwaho mu Rukiko, ndetse bamwe mu bafashwe ku ngufu batanze ubuhamya bagaragaza ubugome yari afite mu guhemukira Abatutsi, kuko hari n’ubwo yabagabizaga interahamwe ngo zibasambanye.
Twahirwa yari mubyara wa Agathe Kanziga, umugore wa Perezida Habyarimana.
Mu bashinjaga Twahirwa Ubushinjacyaha bwavuze, harimo n’umugore we uba muri Kenya wagaragarije Urukiko ko babanye ari uko yamufashe ku ngufu agahitamo kubana na we.
Yavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabonaga umugabo we atahana n’interahamwe, yasinze ndetse anavuye mu bikorwa byo gusahura.
Yabwiye Ubushinjacyaha ko yakunze kumva umugabo we yigamba gufata abagore ku ngufu. Uyu mugore yanashimangiye ko umugabo we yari aziranye na Perezida Habyarimana, kuko basuranaga cyangwa bagahurira mu birori.
Yavuze ko umugabo we mbere ya Jenoside ari umwe mu bateraga ubwoba Abatutsi, cyane ko yakundaga kunywa inzoga nyinshi haba mu rugo cyangwa mu kabari.
Uyu mugore avuga kandi ko mu gihe umugabo yabaga agiye mu bikorwa byo kwica ari kumwe n’interahamwe yavugaga ko “bagiye gukora” akanemeza ko yari atunze imbunda ntoya.
Kuri ubu uwo mugore abana n’abana babiri b’abakobwa muri Kenya, mu gihe uw’umuhungu yagize ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ari mu Rwanda aho yitabwaho n’abaganga.