Mu minsi yashize nibwo twabagejejeho inkuru ya sergeant major NIYIGABURA ANTHANASE wari usanzwe ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda watashye avuye ku kazi yagera murugo akica umugore we kubwo kutumvikana kukuba bakubaka inkingi z’igipangu cy’aho batuye, ari naho uru rubanza rwabereye ruburanishwa n’urukiko rwa gisirikare.

 

Uyu munsi rero tariki 26 z’ukwezi kwa 04, 2022 urukiko rwa gisirikare nkuko rwari rwemeje ko ruzasoma uru rubanza, n’ubundi urubanza rwabereye ahakorewe icyaha mu karere ka Ngoma. Sergeant major nubundi aburana yari yemeye icyaha ndetse ari no kugisabira imbabazi kugira ngo agabanirizwe ibihano, gusa ubushinjacyaha bwo bukomeza kwerekana ibimenyetso by’uko uyu ATHANASE yabikoze yabigambiriye ndetse harimo n’ubugome nk’uko umwana we yabivuze ko papa we yica mama we yavugaga ati”reka nkwice nirege n’ubundi turambiwe agasuzuguro k’abagore”.

 

Ubucamanza bushingiye ku bimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha ndetse no kuba nyiri ubwite yemera icyaha, urukiko rwa gisirikare rwasabiye sergeant major Niyigabura Athanase igifungo cya burundu, kuko bwemeje ko yakoze icyaha ku bushake yanabigambiriye, ari nabyo byagendeweho akatirwa iki gihano cya burundu kimwe n’ubuhamya abatangabuhamya batanze. Ni inkuru dukesha bwiza.

Soma inkuru y’uko yose y’iburanishwa rye hano

Sergeant major mu ngabo z’u Rwanda wishe umugore we| icyo abaturage n’abanyamuryango b’umugore bamusabira.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.