Sergeant Robert Kabera watorotse igisirikare cy’u Rwanda yagaragaye ari kubumba amatafari avuga ko ari gusaba ubufasha bwo kubaka inzu yenda kumugwaho

Sergeant Major Robert Kabera wari umusirikare w’icyamamare mu ngabo z’u Rwanda (RDF) kubera kuvanga akazi ke ko kurinda igihugu n’umuziki, watorotse igihugu mu Gushyingo k’umwaka w’2020, yagaragaye mu mashusho yashenguye imitima ya benshi, avuga ko asaba ubufasha kubera ubuzima bubi asigaye abamo, aho yabumbaga amatafari [y’ibyondo] y’inzu yavuze ko abanamo n’umuryango we.

Mu mashusho amara iminota 5 n’amasegonda 41 yaciye kuri shene ya YouTube yitwa Urugano Tv, uyu wahoze ari umusirikare ukunzwe n’abantu benshi kubera kuvanga imiziki, yagaragaye ari kubumba amatafari y’ibyondo ari kumwe n’umuhungu we w’imfura yavuze ko yitwa Ronald Kabera Muvunyi. Muri aya mashusho bigaragara ko uyu mugabo abihiwe n’ubuzima, yavuze ko n’iyi nzu abamo yayihawe n’Umujenelari ukomeye yanze gutangaza amazina ye.

Sergeant Robert bigaragara ko yakundishije abaturage benshi Ingabo za RDF binyuze mu bihangano bye, yavuze ko aho ari agowe n’ubuzima ndetse ngo ntabwo aho baba byoroshye kuko kubona ikibatungu bigoye cyane ko nta kazi gahoraho agira ngo abashe gutunga umuryango we. Uyu mugabo yakomeje asaba ubufasha kuko avuga ko we n’umuryango we baba muri iyi nzu kandi ifite ibyumba bibiri na salon.

Yagize ati “Aka kazu ni gatoya, turagerekeranyije n’umuryango [arayerekana], no kuba narabonye aho kuba ni uruhare rw’Umujenelari w’inaha, ni we wampaye ubufasha nk’aba narabonye aho kubana n’umuryango wanjye, n’ubwo ndi m’ubuzima budashimishije, uwabona ubufasha yabumpa nkabona ko narangiza kubaka iyi nzu ndetse mba ntekereza ko bibaye ngombwa umuryango wanjye nawusiga ahantu heza.”

Inkuru Wasoma:  Hari abagabo bo ku Kivumu muri Rutsiro bahisemo kwahukana bahunga abagore babo

Icyakora, uyu mugabo yanzE kugira byinshi atangaza ku muryango we gusa yavuze ko iyo nzu ayibanamo n’umuryango we bikekwa ko ari abana be ndetse n’umugore we. Muri iki kiganiro kandi yatanze nimero ya telefone, aho yavugaga ko ari gusaba ubufasha bwo kubona ubushobozi akuba inzu ye kuko igiye kumugwaho we n’umuryango we bayibanamo.

Mu 2020 uyu musirikare yatorokeye muri Uganda anyuze mu Karere ka Nyagatare. Nyuma y’aho, ubushinjacyaha bw’igisirikare cy’u Rwanda bwatangaje ko bumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana we w’umukobwa ku gahato.

Ubwo yari ageze muri Uganda yagiranye ikiganiro na Daily Monitor, Sgt Robert yasobanuye ko yatotezwaga azira kuvugana n’umuryango wa Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema. Ati: “Ndi muri Uganda nshaka ubuhungiro, mpuga abampiga bashaka guhitana ubuzima bwanjye. Igihugu ntigishaka uvugana n’abo mu muryango wa Rwigema kandi njye mfitanye isano na we.”

Sgt Robert mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa Kasuku Media, cyasohotse ku wa 1 Kanama 2023, yatangaje ko imibereho nk’umusirikare w’u Rwanda yari mibi kuko mu gihe kirekire yamaze mu ngabo z’iki gihugu (RDF), atigeze ahabwa amahirwe yo kujya muri misiyo mu mahanga.

REBA AMASHUSHO Y’IKIGANIRO UYU MUGABO YAGIRANYE N’IYI SHENE YA YOUTUBE

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved