Nyuma y’uko mu minsi yashize hasakaye amashusho agaragaraza Sergeant Major Robert Kabera wari umusirikare w’icyamamare mu ngabo za RDF kubera kuvanga akazi ke ko kurinda igihugu n’umuziki, ari kubumba amatafari y’inzu yavuze ko ari iyo yahawe, yasubije umuntu wamubajije niba afite gahunda yo kugaruka mwa Rwatubyaye [mu Rwanda]
Mu Ugushyingo k’umwaka wa 2020, ni bwo uyu musirikare yatorokeye muri Uganda anyuze mu Karere ka Nyagatare. Nyuma y’aho, Ubushinjacyaha bw’igisirikare cy’u Rwanda bwatangaje ko bumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana we w’umukobwa ku gahato.
Ubwo hari hashize igihe kinini uyu mugabo atagaruka mu itangazamakuru binyuze ku mashusho yanyuze kuri shene ya YouTube yitwa Urugano Tv, yagaragaye ari kubumba amatafari avuga ko ari kumwe n’umwana we w’umuhungu ndetse ngo iyo nzu ni iyo bahawe n’Umujenelari wo muri kiriya gihugu.
Ubwo basozaga iki kiganiro yatanze nimero ye asaba ubufasha ndetse avuga ko nibikunda neza azaganiriza abakunzi be icyamuteye gufata umwanzuro yafashe [wo gutoroka igihugu]. Mu batanze ibitekerezo hari uwamubajije niba bishoboka ko azagaruka mu Rwanda, agasaba imbabazi ku byaha yakoze, birimo n’icyo yari akurikiranyweho [gusambanya umwana we kugahato]
Sergeant Robert Kabera yavuze ko adateganya kugaruka mu Rwanda ngo kuko aho ari abayeho neza ndetse ngo kuri ubu arishimye kurusha na mbere hose kandi ngo niba azagaruka koko ni Imana ibizi kuko ngo ntabwo ajya apanga, ahubwo arakora n’Imana ikagira ibyo imugenera.
Uyu wari umusirikare wa RDF yagize ati “Gutaha mu rwatubyaye [u Rwanda] rero, byo ntabwo navuga ko njya mbiteganya, natanze amaboko yanjye yose, kandi kuri kiriya gihugu nashyizeho itafari rigaragara. Ariko nzagitaha Imana n’ibishaka, kuko imyaka 30 namaze hariya irabaye, reka mbe nibereye hano n’ubundi naho ni iwacu kuko na Mama avuga hano muri Uganda.”
Uyu mugabo yavuze ko kuba abantu bamwe baramututse kubera amashusho agaragaza ubuzima abayemo babonye, atabitindaho kuko n’umwana w’Imana baramututse kandi ikirenze ibyo yizera ko mu minsi iri imbere Imana yenda kubigenza neza.
REBA IKIGANIRO UYU MUGABO YAKOZE