Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yatangaje ko u Burusiya butazakomeza kwihanganira ibitero bugabwaho na Ukraine ikoresheje intwaro zirasa kure yahawe n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane iza ATACMS.

 

Uyu mugabo yavuze ko “misile ziraswa ku butaka bw’u Burusiya ni intambwe irushaho gukaza intambara. Turatanga umuburo ko ibyo bikorwa bizasubizwa mu buryo bukwiriye.”

 

Uyu mugabo avuze ibi nyuma y’uko Ukraine itangiye gukoresha intwaro kabuhariwe za ATACMS mu kurasa ku butaka bw’u Burusiya, icyemezo cyafashwe na Perezida Biden wa Amerika wari waranze ko zikoreshwa muri ibyo bikorwa, ariko akaza kubabazwa n’uko u Burusiya buri gukoresha ingabo za Koreya ya Ruguru mu rugamba rwo muri Ukraine.

 

Ibi bisasu bifite ubushobozi bwo kwangiza ibikorwaremezo bikomeye by’u Burusiya birimo inzira za gari ya moshi zikoreshwa mu kugeza intwaro n’abasirikare ku rugamba ndetse n’ibindi birimo ububiko bw’intwaro, inganda zizicura n’ibikorwaremezo bikoreshwa mu butasi.

 

Lavrov kandi yavuze ko u Burusiya buri gutegura igitero simusiga mu rwego rwo guhangana n’izi ntwaro zahawe Ukraine, gusa uyu mugabo ntabwo yasobanuye icyo gitero icyo ari cyo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.