Mbabazi Shadi uzwi nka Shaddy-boo, yagishije inama abamukurikira ku imbuga nkoranyambaga kugira ngo amenye niba yahitamo kwakira amafaranga abarabu bari kumuha maze akabagurisha imbuga nkoranyambaga ze.

 

Shaddy boo yagaragaje ko yabuze amahitamo kubera amafaranga menshi ri guhabwa n’ikipe yo muri Arabia Saoudite yamusabye ko yayigurisha imbuga nkoranyambaga ze zirimo Instagram na twitter. Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter avuga ko ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore yo mu cyiciro cya gatatu yo muri icyo gihugu yamusabye kubagurisha izo mbuga ze kuri miliyoni 20$[hafi miliyari na miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda].

 

Yagize ati “nkeneye inama zanyu. Ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore yo mu cyiciro cya gatatu muri Arabia Saoudite, bari kumpa miliyoni 20 z’amadorari ngo bagure twitter na Instagram zanjye. Ese mbyemere cyangwa mbyange?”

 

Shaddy boo akurikirwa n’abarenga miliyoni kuri Instagram mu gihe twitter akurikirwa n’abarenga ibihumbi 210. Agisha iyi nama byagaragaraga ko yabuze amahitamo kuri aya mafaranga niba yayemera cyangwa akayanga.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.