Ntabwo hashize igihe kinini abanyarwanda bumvise amakuru y’uko Eric Semuhungu ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, akurikiranweho gufata kungufu umusore akamusambanya ariko yabanje kumunywesha ibiyobyabwenge akamusindisha. Amakuru yatanzwe na polisi ya Nevada Semuhungu atuyemo yavuze ko nyiri gufatwa kungufu ari we wahamagaye polisi nyuma yo kubona amashusho ye ari gufatwa kungufu.
Uyu wafashwe kungufu na Semuhungu, ajya kubona amashusho ye n’amafoto ari gufatwa kungufu yabanje guhamagarwa n’nshuti ze zimubaza iby’ayo mashusho ari gucicikana kuri snapchat na Tiktok, mu kubibona kuko yabikorewe atabizi aba aribwo ahamagara kuri polisi atanga ikirego.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane snapchat n’abandi bazi Semuhungu ndetse na Shaddyboo, hari amakuru yagiye abaturukaho avuga ko Shaddyboo ari we wakwirakwije ayo mashusho, icyakora umwe mu baba muri leta zunze ubumwe za Amerika waganiriye n’itangazamakuru ryo mu Rwanda yavuze ko bigoranye kumenya uburyo Shaddyboo yabonye ayo mashusho cyangwa se icyo yaba apfa na Semuhungu.
Shaddyboo na Semuhungu bigeze kugirana umubano udasanzwe wavuzwe cyane mu mwaka 2018-2018. Uyu kandi uherereye muri leta zunze ubumwe za Amerika, yasobanuye ko bwa mbere polisi ifunga Semuhungu ikamufungura, ikirego cye cyarangiranye na polisi, ahubwo mu mezi atatu ashize afungwa, yahamagajwe n’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka akaba aribo bamukurikiranye, kuburyo yaburanye akaba ategereje umwanzuro uzaturuka kuri bo.
Mu kuburana Semuhungu yaburanye adahakana icyaha kuko ibimenyetso birahari, ahubwo icyo yasabaga ni uko yafungirwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho koherezwa mu Rwanda nk’igihugu cye.