Amakuru ari kuvugwa kuri Shaddyboo ni uko we n’umukunzi we Manzi Jeannot usanzwe aba muri Kenya, batandukanye nyuma y’umwaka umwe bari mu rukundo. Icyakora aba bombi nta n’umwe uragira icyo avuga ku itandukana ryabo.

 

Mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse n’imbuga Nkoranyambaga, bari kuvugwa cyane kubwo kuba yaba Shaddyboo ndetse na Manzi nta n’umwe ugikurikira undi kuri Instagram n’izindi mbuga bakunze gutwikiraho. Ni nyuma y’uko mu minsi yashize aba bombi batahwemaga gushimagizanya nta guhisha rubanda amarangamutima yabo, ariko kuri ubu nta n’umwe ukigira icyo atangaza kuri mugenzi we.

 

Si ibyo gusa kuko ubutumwa bwagiye bandikirana bagaragazanya urukundo rwabo, bombi barangije kubusiba. Shaddyboo na Manzi byamenyekanye ko bari mu rukundo muri Gicurasi 2022 ubwo Shaddyboo yatangazaga ko yinjiye mu rukundo n’uyu musore bari bamaze imyaka irenga itandatu ari inshuti z’akadasohoka.

 

Mu mpera za 2022 nibwo Shaddyboo yagiye kwerekanwa mu muryango w’umukunzi we.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.