Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo, mu gihe inkuru yo gutwita kwe ikomeje kuba kimomo, yavuze ko ntakibyemeza ababivuga bafite, asaba abantu kutishinga imbuga nkoranyambaga. Shaddyboo yifashishije ubutumwa bwashyizwe hanze bugira buti:” Ibyishimo ni byose kuri Shaddyboo utwite umwana wa gatatu”, maze avuga ko abatangaje ibyo nta shingiro bafite. Uwateye inda Bijoux Aline yari musaza we mu bukwe bwe na Sentore wayobewe uwamwibye ariko azi aho amuhishe.
Uyu munyamideli yagize ati:”Mwabibwiwe na nde? Ikimenyetso icyo ari cyose mufite si cyo. Gusangiza abankurikira igipimo kigaragaza gusama, ntibivuze ko ari icyanjye.” Yaboneyeho kubwira abantu ko badakwiye na rimwe kwizera imbuga nkoranyambaga, agira ati:” Iyi ni impamvu nyamukuru udakwiye na rimwe kwizera imbuga nkoranyambaga.”
Ahamya ko kuri izi mbuga biba byoroshye kubeshya abantu. Ibi abitangaje nyuma y’amasaha macye inkuru ibaye kimomo ko yitegura kwibaruka umwana wa gatatu nyuma y’abakobwa babiri asanzwe afitanye na Meddy Saleh. Byavugwaga ko agiye kwibaruka imfura ye n’umukunzi we Manzi Jeanot bamaze igihe kitari gito bamenyanye n’umwaka urenga batangiye gukundana.