Sheebah Karungi ni umwe mu bacuranzi b’abagore bakunzwe mu gihugu cya Uganda kandi ufite imitungo amaze kwigezaho kubera igikundo cy’indirimbo ze nawe ubwe, uyu mugore ufite amazu meza mu gace ka Muyenga ndetse n’utubari ni bindi bikorwa by’ubucuruzi muri icyo gihugu yongeye kwihenura ku bagabo ashimangira ko adakunda mafaranga yabo.
Uyu muhanzikazi kandi uharanira uburenganzira bw’umugore n’ubwisanzure avuga ko adashishikajwe n’amafaranga ava mu bagabo kugira ngo abone urukundo. Sheebah Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Sheni imwe ya youtube yo mu gihugu cya Uganda aho yagize ati “Ntabwo nkunda abagabo bampa amafaranga kugirango bansunikire kubakunda, mfite amafaranga rero iyo uzanye byinshi kumeza. Birambabaza gutekereza ko ushobora kugura urukundo rwanjye.” Mu gusoza icyo kiganiro yavuze ko akeneye umugabo ushobora kuzana byinshi mu buzima bwe ariko bitari amafaranga nk’uko benshi babikeka.