banner

Shene ya YouTube ya Bruce Melodie mu maboko Atari aye, havugwa uburyo yiteye urwara mu nda akayinyagwa

Aka kanya usuye shene ya YouTube y’umuhanzi Bruce Melodie, inyuma y’indirimbo y’amashusho aherutse gushyiraho yitwa ‘Selebura’ usanga hariho izindi ndirimbo mu mashusho n’ama cover ariko mu buryo bw’akajagari ndetse yewe zaturutse ahandi hantu, kuburyo ushishoje nk’umuntu usanzwe uzi imikorere y’uru rubuga rwa YouTube, uhita ubibona ko Atari nyirubwite wabyikoreye.

Kuri uyu wa 8 Kanama 2023 MIE Empire yagiranye ikiganiro n’umusore witwa Silvizo usanzwe umenyerewe mu gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi, nawe akaba afite indirimbo yasubiyemo mu buryo butunguranye yashyizwe kuri shene ya YouTube ya Bruce Melodie, Silvizo aheraho asobanura ibyabaye ngo Bruce Melodie atwarirwe shene.

Silvizo, yavuze ko ibi byose byakozwe n’umusore bigeze gukorana witwa Emmy, uherereye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ngo uyu musore, yabonye Silvizo uburyo akoramo amubwira ko yabikunze, bityo amusaba ko bakorana Silvizo akajya akora indirimbo ze bwite, amaze kubimwemerera, Emmy aza guha uyu musore ibihumbi 500frw ngo ajye gukora indirimbo kwa producer Element.

Silvizo yagize ati “Nafashe ibihumbi 300frw mbyoherereza Element n’amafoto ndayafite, andi nyoherereza Kinyoni (Nyakwigendera umuvandimwe wa Noopja) ngo iyo ndirimbo azayandike, hashize iminsi mike ntangira gukora indirimbo, ariko Element aza kuva muri Country records (ya Noopja), ya ndirimbo nari ndi gukora iba irahagaze.”

Silvizo yakomeje avuga ko icyo gihe yaje gushwana n’uwo Emmy, ndetse yewe na we amutwarira shene ya YouTube yakoreragaho, icyakora mbere yaho, uyu musore yari yaroherereje Emmy zimwe mu ndirimbo z’ama cover yari yarakoze kuburyo ari we muntu umwe rukumbi wari uzifite. Muri uko gushwana akamutwarira shene, ni nako ku rundi ruhande bari barimo gushaka uko indirimbo bakoreye kwa Element yarangira.

Yagize ati “Element akiva muri Country records, yagendanaga naba Bruce Melodie, icyakora naramushatse ndamushaka ndamubura kugeza n’uyu munsi, Emmy mubwira ko kubera ko bagendana, yashaka uko avugana na Bruce Melodie kugira ngo amunyureho amusabe ko amuhuza na Elements babashe kuvugana.”

Inkuru Wasoma:  Ese ubundi Prince Kid ari kuburana na nde? Impamvu nyamukuru buri wese ari kwibaza iki kibazo

Silvizo yakomeje avuga ko yashatse nimero ya Bruce Melodie ayiha Emmy, icyo gihe kuko Emmy uwo yafataga nk’umuhemu ari Element, yashakaga kumuhemukira, ariko ubwo yavugishaga bruce Melodie ngo yamwishongoyeho amubwira amagambo Atari meza, byateye uwo musore guhita yihimura kuri Bruce Melodie amutwara shene ye ya YouTube nk’uko yatwaye iy’umuhanzi Yvan Mpano burundu.

Yagize ati “Emmy agerageza kuvugana na Bruce Melodie, yamusubije ko Atari we wabyaye Element, Emmy ahita ababara ahitamo kwihimura kuri Bruce Melodie, ubundi yashakaga kwihimura kuri Element ashaka kumutwara shene, ariko Bruce amaze kumubwira gutyo nibwo yahise atwara shene ye, aka kanya rwose ntabwo Bruce shene ye ayifite, n’ikimenyimenyi rebaho urasangaho indirimbo nakoze nkayiha Emmy ariwe uyifite wenyine.”

Icyakora muri iki kiganiro, umunyamakuru yahamagaye Bruce Melodie amubaza niba amakuru avuga ko shene ye ya YouTube yaribwe, Bruce amusubiza ko nta muntu wayibye, amubajije iby’indirimbo ziriho mu buryo bw’akajagari bigaragara ko Atari we wazishyizeho, Bruce Melodie asubiza mu magambo agira ati “Ni akabazo gato kabayeho, Distribution team yaribeshye ariko turimo kugakemura.”

Icyakora nanone mu gusuzuma neza izi ndirimbo Bruce Melodie avuga ko distribution team yibeshyeho, usanga hasi ahandikwa abatangaje iyi ndirimbo nka Team ya Distribution, ihwanye neza neza n’iyo team itangaza indirimbo za Silvizo ndetse n’itangaza indirimbo zinyura kuri shene ya Yvan Mpano kuri ubu yanahinduriwe n’izina, maze Silvizo agaheraho ahamya neza ko uyu Emmy ari we ufite shene ya Bruce Melodie mu maboko ye.

Bruce Melodie hashize iminsi ine ateguje abakunzi be n’Abanyarwanda muri rusange indirimbo mu mashusho ‘Azana’ dore ko amajwi yayo yo yamaze kuyashyira hanze, iba indirimbo producer ‘Element’  yavuzweho kuba ari we wahimbye imicurangire ya Gakondo iri muri iyo ndirimbo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved