Shisha kibondo isigaye ihabwa abishoboye barimo n’abakozi ba Leta aho guhabwa abatishoboye

Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine, yagaragarije abadepite ko hari aho basanze ifu ya shisha kibondo ihabwa abantu bishoboye barimo n’abakozi ba Leta kandi yaragenewe abatishoboye, ibi bikaba bimwe mu bigaragaza uburyo bumwe bw’ikoreshwa nabi ry’umutungo wa leta ntukoreshwe uko byateguwe.

Ni kenshi hagiye humvikana abaturage bavuga ko gahunda y’abatishoboye yo guha abana ifu y’igikoma ya shisha kibondo mu bice bitandukanye mu gihugu itagiye ibageraho, aho bagiye bavuga ko barenganwa kuko aho kuyihabwa nk’abatishoboye ihabwa abishoboye barimo n’abakozi ba Leta bakorera umushahara kandi atari bo yagenewe.

Mu majwi y’abaturage bagiye bumvikana bavuga bati “koko nk’umukozi wa Leta uhembwa, akabona ifu ariko njye udahembwa udafite n’akazi sinyibonye. Ujya kubona ukabona umupolisi, Umusirikare, umwarimu asohotsemo.”

Ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwaganiraga n’abagize Inteko Ishinga Amategeko bagize komisiyo y’imibereho myiza y’Abaturage baganira ku bikorwa byakozwe n’ibiteganwa, iki kibazo cyagarutsweho mu byagiye bigaragara, aho Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Ruswa, Mukama Abbah, yagaragaje ko atiyumvisha uburyo umuntu nk’umupolisi cyangwa umwarimu, afata ifu ya Shisha Kibondo.

Inkuru Wasoma:  Perezida Ndayishimiye yatangiye gukorera igikorwa kidasanzwe imfungwa zo mu Burundi

Yagize ati “ugasanga umwarimu afite umushahara, ariko ugasanga yagiye gufata ifu ya shisha kibondo, ugasanga umupolisi n’abandi bakozi, bagiye kuyifata, kubera iki se?”

Abadepite bashinzwe imibereho myiza bavuga ko iyi myitwarire itari myiza kandi ko ababigiramo uruhare bakwiriye kujya babibazwa, Gusa umuvunyi mukuru Nirere agasanga hakwiriye ko habaho gutumiza abantu bose n’inzego zose iki kibazo kireba kugira ngo habeho kukiganiraho, kugira ngo harebwe uko iyi shisha kibondo yajya itangwa igahabwa abayigenewe.

Yagize ati “hakwiriye gushyirwaho ingingo ikumira kuyiha abakozi ba Leta n’abandi bafite ubushobozi. Kuko usanga hariya, mwarimu arayibona, umucuruzi arayibona,,, gutyo, mbese n’uwishoboye akayibona, rero kuri Leta biba bibaye ikibazo.”

Umuvunyi Nirere akomeza avuga ko ari ikibazo uburyo ibintu bihabwa abantu bitagenewe, kandi bigakomeza gutangwa, ibindi bikaguma mu bubiko, mbese bikazamo akajagari, rwose nta kuntu bitagiramo ingaruka, gusa avuga ko hari aho byasanzwe ariko byakosotse, ariko n’ibindi nko kuba hari ababinyereje kuko icyo kibazo nacyo cyaragaragaye, nacyo kigomba gukurikiranwa.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved