Abantu babiri bapfuye, abandi barindwi barakomereka mu mpanuka y’imodoka eshatu yabereye mu muhanda uva i Kigali werekeza i Musanze ahazwi nka Kanyinya.

 

Iyi mpanuka yatewe n’imodoka eshatu zagonganye. Imwe yari iya Toyota Hilux (Vigo) yatambutse ku yari iri imbere yayo mu buryo butari bwo, ifite n’umuvuduko mwinshi, igonga iyo byari bihuye, nayo igongana n’indi yari itambutsweho n’iyo Vigo.

 

Iyo modoka yanyuze ku yindi n’umuvuduko mwinshi, yahise ita umuhanda igonga igiti, abantu babiri bari bayirimo bitaba Imana mu gihe abandi barindwi mu zindi ebyiri zagonganye harimo na Ritco yari itwaye abagenzi, bakomeretse.

 

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yabwiye IGIHE ko abatwara ibinyabiziga bakwiriye kwirinda gutwara ku muvuduko urenze uwagenwe.

 

Ati “Icyateye impanuka ni Vigo yari ku muvuduko mwinshi yanyuze ku yindi modoka nabi itareba aho iri kujya. Ibi bintu nibyo bikunda guteza impanuka cyane, turasaba abashoferi kwirinda umuvuduko nk’uwo no kunyuranaho ahatemewe.”

 

Usibye babiri bari muri Vigo bapfuye, barindwi bakomeretse barimo babiri bakomeretse cyane bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, mu gihe abandi bari kuvugurirwa ku Kigo Nderabazima cya Kanyinya.

 

 

 

 

 

 

 

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.