‘Si uburwayi ahubwo ni ubugome bwa kamere ya muntu’ Ama G the Black abajije ibibazo bifite ingingo abavuga ko Kazungu wica abakobwa abiterwa n’uburwayi

Kuva tariki 5 Nzeri 2023 hamenyekana amakuru y’itabwa muri yombi ry’umugabo wamenyekanye nka Kazungu Denis akurikiranweho kwica abantu-biganjemo abakobwa bakiri bato akabashyingura munzu yari atuyemo mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe, hari abagiye bavuga ko Kazungu ashobora kuba arwaye uburwayi bwo mu mutwe.

Uburwayi bwo mu mutwe bakunze kuvuga ni ubumugira umwicanyi ruharwa ‘Serial Killer’ akaba abikora nk’umuntu wishimisha. Icyakora mu kiganiro umuhanzi w’injyana ya Hip Hop mu Rwanda, Hakizimana Aman wamenyekanye nka Ama G the Black, yagaragaje ko atabyumva kimwe n’abavuga ko Kazungu arwaye bwaba ubwicanyi ruharwa cyangwa indi ndwara, kubera ko hari ibimenyetso byari kumugaragaza ko arwaye.

Yavuze ko iyaba ari uburwayi, Kazungu abantu bari kuzumva byibura yishe nka mushiki we cyangwa nyina cyangwa se undi wo mu muryango we, ariko ayo makuru ntabwo yigeze amenyekana. Ikindi kandi iyo aza kuba ari uburwayi, yari kujya yica mu ruhame nta kubihishira nk’uko abarwayi bameze nka we bo mu mutwe bamera, bityo ntabwo byabaye ahubwo amakuru yamenyekanye amaze kwica abantu benshi.

Ati “Niba ari uburwayi kuki atagiye kwica mushiki we? kuki atagiye kwica nyina umubyara? Nta burwayi bwo mu mutwe afite ahubwo buriya ni ubugome bwa kamere ya muntu Kazungu asanganwe.”

Hakizimana yanzuye avuga ko ubwicanyi bwa Kazungu ari ‘Ubugome bwa kamere ya muntu’ Kazungu asanganwe, avuga ko abavuga ko ari uburwayi bw’uruhererekane ‘Heredity’ bw’umuryango Atari ukuri na gatoya.

Nyuma y’uko Kazungu atawe muri yombi, hamaze kumenyekana umuntu umwe witwa Turatsinze Eric w’imyaka 25 wagaragaye mubo yishe mu gihe abandi bataramenyekana kubwo gusanga imirambo yabo yarangiritse. Dosiye ya Kazungu yashyikirijwe ubushinjacyaha kuwa 11 Nzeri 2023, aho ategerejwe kuburanira mu ruhame rw’abaturage b’aho yakoreye icyaha, igihe icyo cyifuzo cy’abaturanyi be mu Busanza kizaba cyaremejwe n’urukiko.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved