Hashize iminsi mike cyane izina ‘Dubai’ ritangiye kuvugwa, nyuma y’uko inzu z’imiturire ziri I Kinyinya mu mudugudu witiriwe Urukumbuzi real estate kwa ‘Dubai’ abari bazituyemo basabwe kuzivamo kubera ko zasenyutse kubwo kubakwa n’ibyondo hagati mu matafari kandi harimo n’izigeretse bishobora gutuma abazituyemo zibagwira bakahasiga ubuzima. Umugore byari bizwi ko yapfuye yagaragaye mu kiriyo cye ameze neza
Ni ikibazo cyateje impagarara cyane dore ko bamwe mu bazituyemo banagaragaje ko bari basanzwe bafite amadeni ya banki bafashe kugira ngo bajye muri izo nzu, mu gihe uyu mugabo Nsabimana Jean we ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri iki kibazo, yavuze ko na we yabibonye nk’uko abandi bagiye babibona mu itangazamakuru.
Mu kiganiro umunyamakuru Bigman yakozen kuri Youtube ye, yavuze ko uyu mugabo Dubai mu busanzwe atajya akora ibintu mu mucyo kubera ko na we yigeze kumukoresha igihe kingana n’imyaka 2, mu gihe yari umunyamakuru wa television yitwa ‘Family tv’ abantu batari bazi ko ari iy’uyu Nsabimana Jean aka Dubai. Yavuze ko abenshi mu banyamakuru bakoraga kuri iyi television muri iki gihe Dubai akibafitiye amadeni atabishyuye.
Ari kuvuga ku bijyanye n’igitugu, Bigman yavuze ko Dubai wanacungaga abakozi kuva mu gitondo kugera ku mugoroba, yababangamiraga ku buryo yari yarashyizeho itegeko ko hatitawe igihe urakorera ikiganiro, ugomba kugera ku kazi saa moya za mugitondo, waba ufite ikiganiro saa saba cyangwa saa cyenda, ukicara mu cyumba cy’amakuru nyine ugategereza, bikaba byarabangamaga cyane.
Bigman yavuze ko iyo wakererwaga, Dubai yafataga umushahara uhembwa akawugabanya n’iminsi igize ukwezi kugira ngo abone ayo aragukata uwo munsi, ikiganiro wari gukora uwo munsi ntigikorwe atitaye ku kuba waje mbere y’isaha wari gukoreraho ikiganiro kuko saa moya zari zo saha.
Avuga ku byateye family tv kujya hasi, yavuze ko umunsi umwe bakoraga ikiganiro bagiye kubona babona aba polisi barinjiye bafite n’imbunda, bapakira ibikoresho byose bya television, nyuma baza kumenya ko impamvu byagenze gutyo ari uko Dubai yari ari kwishyuzwa miliyoni umunani za ‘internet’ Atari yarishyuye, kuva ubwo abakozi bagera kuri 90 bahakoraga bakaba batarishyurwa amafaranga yabo nk’uko inkuru yakozwe muri uwo mwaka wa 2018 yanditswe
Bigman yavuze ko akimara kumva iby’aya mazu ntacyamutunguye kirimo kubera ko ngo Dubai azwiho gukora ibintu biguruntege, kuburyo niyo wamwishyuzaga amafranga wakoreye yakubwiraga ngo ugende azakubwira, igihe cyo kwishyura bakamubura ariko ukwezi kugeze hagati akaba ahari ari kubakurikirana, avuga ko ariko nanone atahamya neza ko ariya mazu ariwe waba warabibwiye abubatsi be kubikora.