Nyuma y’uko umuhanzi Yverry amenyesheje abafana be ko ari hafi gushyira hanze indirimbo yise ‘Njyenyine’ ari kumwe na Butera Knowless, iyi ndirimbo y’urukundo mu buryo bw’amashusho yamaze kugera hanze, ikaba ari indirimbo igaragaza uburyohe bw’urukundo ku muntu wanyuzwe n’urwo yisanzemo.
Muri iyi ndirimbo baba bagaragaza ubuzima bari babayeho batarahura n’abo bakundanaga, aho uwanyuzwe n’urukundo avuga ko kubaho uri wenyine biba bidaciye mu mucyo “bitari fair’ kubera ibyo uba uhomba wagahawe n’umukunzi wawe.
Ni indirimbo ifite amajwi yakozwe na producer Element aho yakoreye muri studio ya Kina Music isanzwe ari iya Clement umugabo wa Butera Knowless, amashusho akaba yarakozwe na Gad mugihe ‘Mastering’ yakozwe na Bob pro.