Sinari nziko mvukana n’umugabo wanjye| nkibimenya nashatse kwiyahura gusa abana nibo ingaruka zajeho

Ni mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda ho mu karere ka NYANZA ahari umugabo n’umugore bashakanya barabana ndetse barabyarana, gusa ibi byose biba yaba umugabo ndetse n’umugore ntago bari baziko bavukana ku babyeyi bombi. Ibi akaba Atari ibintu bisanzwe m’umuco nyarwanda kuko byitwa amahano, mu matsiko menshi itangazamakuru rikaba ryabasuye rishaka kumenya uko byagenze kugira ngo ibi bintu bibeho.

Umugore atangira avuga ati”nitwa MUKANDAMAGE Domithile, ntuy m’umurenge wa BUSASAMANA, mu kagari ka GAHONDO umudugudu wa NYARUTOVU, navutse mu mwaka w’1978. Bariya bana batatu muri kubona nababyaranye na musaza wanjye duhuje kwa papa ndetse na mama. Umugabo wanjye twahuriye I Kigali, nari umukozi ukora m’urugo, yagiye kera ntaravuka ntago nari muzi,ubwo tuza gukundana, na nyuma yo kubyara umwana wa mbere we nabyaye Atari uwe akajya ampa ifu y’igikoma, akampa amafranga yo kwirengera, ubwo tubana muri ubwo buryo. Nyuma yaho twaje kuva I Kigali, ariko dutangira kugira umutekano mukeya kuko bari batangiye kumubwira ko ndi mushiki we, agataha tukarara turwana”.

Domithile avuga ko ibyo yaje kubirambirwa ahitamo gutorokana abane be arigendera, ngo umugabo nawe uri na musaza we abibonye gutyo ahita angenda, ngo ubu ari kuruhana abana wenyine n’imibereho igoye cyane, n’inzu babamo ikaba yarabasenyukiyeho. Umunyamakuru yabajije DOMITHILE namatsiko menshi uko byaje kugenda kugira ngo abanena musaza we, niba yari abizi, DOMITHILE amusubiza avuga ati” njye nabyirutse iwacu bavuga ko mfite musaza wanjye witwa NSABIMANA wagiye, ariko bemeza ko yapfuye kuko yagiye kera, ubwo nanjye nahakuriye ntamuzi, hari na musaza wanjye unkurikira yari aziko nawe yapfuye, ndetse n’ababyeyi bacu bapfuye bazi ko NSABIMANA yapfuye”.

DOMITHILE arakomeza avuga” ubundi mama yambyaye muri 1978 apfa 1979, papa nawe akurikiraho gutyo, nta babyeyi bigeze bandera ngo ishusho yabo ndayizi, rero musaza wanjye twahuriye I KIGALI ntago nari muzi, bavugaga ko yaguye I bugande”.

DOMITHILE avuga ko bitangira NSABIMANA yamufashaga bisanzwe, kugeza ubwo yabyaye umwana agakomeza kumufasha, nyuma aza kumutereta bisanzwe. Umunyamakuru yamubajije uko bamenye ko ari mushiki na musaza DOMITHILE amusubiza avuga ati” twabimenye tubibwiwe n’umugabo w’iwacu. Uwo mugabo yari yaje I Kigali kuri minister kacyiru, arambwira ngo araza kunsura, nuko maze kubimwemerera turatandukana, mu gihe yari ari kugenda nabwo aza guhura na NSABIMANA amubwira ko yaza kumusura kuko afite umugore hano ku kacyiru, uwo mugabo amubwira ko araza kumusura, ariko ageze m’urugo aje gusura NSABIMANA atungurwa no gusanga ari njyewe ahasanze kandi azi ko ari njyewe mushiki we”.

DOMITHILE akomeza avuga ko kubyakira byabananiye, bagera aho ngaho bahamagara n’abandi bantu baza kubigisha banabagira inama, umugabo we ari na musaza we abyikuramo avuga ko ntacyo bitwaye, ariko nibwo baje kwimuka bajya aho batuye nyuma, gusa nubwo NSABIMANA yavuze ko ntacyo bimutwaye, intambara zatangiye kurota m’urugo rwabo k’uburyo ngo umwe yatangiye kubona mugenzi we ntamubonemo umugore cyangwa umugabo, aribyo byatumye amucika akigendera we n’abana. Avuga ko cyakora akimara kumenya ayo makuru kubyakira byamugoye cyane akihisha no munzu, k’uburyo no kuvoma atajyagayo ahubwo umugabo akaba ariwe ubikora kuko byari bimuteye ipfunwe.

Inkuru Wasoma:  Umukobwa ari kubika nk’inkoko nyuma yo gutwara umugabo wa mukuru we| ngo bari bamuzi ko ari indaya

DOMITHILE akomeza avuga ko kuba yarabyaranye na musaza we byatumye bigira ingaruka ku bana, kuko umwana wa mbere witwa ISHIMWE Fiette wavutse muri 2002 afite ikibazo kubera byaje kurangira ahengamye, ngo iyo atambutse abantu bose bamuserereza bamutuka kubwo kuba azira ko yavutse kuri papa we na mama we bavukana. Umukurikiye nawe yitwa UWINGENEYE Donatha wavutse muri 2005 afite ikibazo cy’ugutwi kutuzuye ndetse afite n’akantu yavukanye m’umugongo, byose biturutse kuri icyo kibazo cyabaye. Akomeza avuga ko umuto witwa HAKIZIMANA Donath nawe arahengamye ndetse muri aba bana harimo n’utumva.

DOMITHILE akomeza avuga ko ibi byose byabaye nta ruhare na rumwe yabigizemo, kubera ko bahuye bataziranye akaba yumva nta muntu wakabibahoye, uwagize ikibazo cyo kutumva akaba ari UWINGENEYE Donatha, umunyamakuru amubajije impamvu atumva avuga ko ashobora kuba ari ugutwi kwe kutuzuye ndetse si nibyo gusa kandi urebye no k’umubiri harimo amagufwa agiye acomekanye. Bamubajije niba yarigeze abajyana kwa muganga avuga ko yabuze ubushobozi bityo uwamuha ubufasha ubwo aribwo bwose yabwemera kuko arakomerewe cyane kuko nyuma yo kumenya ko yabyaranye na musaza we yahise amujugunya, amaze imyaka itanu ntago bazi aho yagiye.

Abaturanyi ba DOMITHILE bagize icyo bavuga kuri aya mahano yabaye, uwitwa GAFARANGA Fidele yavuze ati” uyu muryango icyo nywuziho, nuko byadutunguye kuburyo bugaragara,uyu mugore n’uyu mugabo twagiye kubona tubona baduhingutseho ariko m’uburyo tubazi twari tuzi ko ari mushiki na musaza, ariko dutungurwa no kubona babana nk’umugore n’umugabo, imibereho rero bafite iteye agahinda, k’uburyo hari nk’ubufasha bubonetse umuntu yabafasha, nta nzu, nta bwiherero, mbese nta kintu bagira cy’ifatizo bagira”.

GAFARANGA akomeza avuga ko abaturage bose babazi ko ari mushiki na musaza, ariko ngo nyuma yo kumenya ko bavukana nabo ubwabo bagize ipfunwe k’uburyo umugabo yahindutse umugore agatangira kumuhohotera bigaragara ko umugabo nyuma yo kubimenya byamucanze.

Ukeneye kugora icyo ufasha DOMITHILE naba bana cyangwa se ukeneye kugira icyo wamufasha, wamuhamagara kuri iyi numero ya phone 0785893874.

Uramutse ukunda kwisomera inkuru z’amateka, tangirana n’iyi nkuru yacu IBANGO RY’IBANGA kuri iyi website yacu cyangwa se uzumve m’uburyo bw’amajwi kuri channel yacu ya YouTube yitwa IMIRASIRE TV.

Imana ibahe umugisha.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved