Nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego 2–1 mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 3, umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yongeye gusubiza ku bihuha n’inkuru zimuvugwaho n’ibinyamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga.
Kuva shampiyona yatangira, hari abamunenga ko ikipe ye itagaragaza umukino mwiza, ko ititwara neza, ndetse ko akwiye kwirukanwa. Ariko Taleb yavuze ko ibyo atabisobanura nk’umuntu udatyaje cyangwa utaramenya akazi, kuko imyaka afite n’ubunararibonye mu mwuga bimuhesha ubushobozi bwo gusobanukirwa neza ibiri gukorwa n’abari kubyihishamo.
Mu magambo ye yagize ati:
“Iyo nsomye ibyanditswe, menya ubiri inyuma n’uwabimutumye. Ubiri inyuma ndamuzi.”
Akomeza agira ati:
“Rwose ubiri inyuma ndamuzi, buri wese arabizi, itangazamakuru ryose rirabizi ndetse na APR irabizi.”
Taleb yavuze ko abifuza kubona APR FC itsindwa bakwiye kumenya ko hagati ye n’iyi kipe hari imishinga minini itarangira mu gihe gito, bityo bakirinda kubyihutiramo.
Ati:
“Njye na APR FC dufitanye imishinga itarangira aka kanya. Abifuza ko itsindwa nashakaga ko n’ibyo babimenya. Nta kindi narenza kuri ibyo.”
Taleb Abderrahim yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ubwo yageraga muri APR FC mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2025–2026 utangira, kandi ashobora kongerwa.
Mu mikino 9 amaze gutoza muri shampiyona:
Yatsinze 5
Anganya 3
Atakaza 1
Ibyo bituma APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 18, inyuma ya Police FC ifite 22.