Ikipe ya Singida Black Stars yo muri Tanzania yegukanye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ryaberaga i Dar Es Salaam, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Al Hilal Omdurman yo muri Sudani ibitego 2-1.

Ibitego bibiri byombi byatsinzwe n’umunya-Zambia Clatous Chota Chama, ni byo byafashije Singida kwegukana bwa mbere mu mateka igikombe cya ririya rushanwa.

 

 

Al Hilal yabonye impozamarira ku munota wa 31 ibifashijwemo na Abdelrazig Taha.

 

 

Nyuma yo kwegukana CECAFA, Singida igomba guhita iza i Kigali, aho izahurira na Rayon Sports mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup uzabera kuri Kigali Pele Stadium, ku wa 20 Nzeri.