Sobanukirwa byimbitse Nyabingi na Ryangombe babayeho mu mateka y’u Rwanda.

Benshi mu bacukumbuzi b’amateka y’u Rwanda cyane cyane mu bijyanye n’imyemerere, bakunda gutwerera Abanyarwanda ko biyambazaga Nyabingi na Ryangombe, bakaba banemeza ko ari yo mana basengaga, nyamara bya he byo kajya! Nyabingi na Ryangombe ni abantu babayeho mu muryango nyarwanda, bubaka ubuhangange butuma batazima mu mateka y’u Rwanda.  Ibintu 13 utasanga ku bantu bari ‘Smart’ mu mutwe [mature].

Gusa ariko nubwo bari ho ntabwo bafatwaga nk’Imana cyangwa se ngo babasenge, ahubwo barabaterekeraga nk’umuhango wakorwaga mu Rwanda rwo hambere wo kwibuka no kuzirikana intwari zababayemo zitakiriho. Uwo tugiye gutatura amateka ye, ni Nyabibingi bya Ndoli, wamamaye cyane mu bice by’Amajyaruguru y’u Rwanda. Nubwo izina ryamamaye cyane ari Nyabingi ariko izina rye ry’Ikinyarwanda ni Nyabyinshi, bivuze umuntu ufite ubutunzi bwinshi; ni izina ryahawe umukobwa wabyawe na Ruganzu Ndoli.

Kwitwa Nyabingi byakomotse ku rurimi rw’urukiga, bavuga Nyabyinshi, mu rukiga ho bakiyumvira Nyabingi, izina zihama rityo. Ntabwo umwaka nyawo yavutsemo utazwi neza, amateka agaragaza ko yaba yaravutse ahasaga mu wa 1500, abyarwa na Ruganzu Ndoli ubwo yari akiri mu buhungiro i Karagwe k’Abahinda. Izina rya Nyabyinshi yaryiswe na se Ruganzu Ndoli, ariko biba wa mugani w’Ikinyarwanda ngo izina niryo muntu, aho uwo mukobwa yagize ubutunzi bwinshi bwatumye atibagirana mu mateka y’u Rwanda, ari na bwo bwamugize igihangange.

Izina Nyabingi rizwi cyane mu muco wo guterekera, nk’ikimenyetso cyakorwaga mu Rwanda rwo ha mbere cyo kuzirikana intwari zagize icyo zimarira igihugu n’imiryango y’abagituyemo. Na n’ubu mu Rwanda, by’umwihariko mu duce tw’Amajyaruguru, hari ahakigaragara ibimenyetso biranga imibereho ya Nyabingi, ku gicumbi cy’uwo muco ni mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera.

UKO NYABINGI YAGEZE MU BICE BY’AMAJYARUGURU Y’U RWANDA: Mu bihe by’uko Ruganzu abunduka, yasize abwiye umukobwa we Nyabyinshi, ko batazabundukana kuko kizira ko abana umwami yabyariye mu buhungiro ndetse n’abagore yahashakiye batabundukana n’umwami ugiye kwima ingoma, byabasama ntibabeho. Amugira inama yo kuzihamira i Karagwe.

Inkuru Wasoma:  Ubushakashatsi bwagaragaje ko uburebure bw'igitsina cy'abagabo bwiyongereye.

Nyuma y’uko Ruganzu Ndoli ageze mu Rwanda, yatumye ku mukobwa we Nyabyinshi ngo azabunduke ariko ntazaze i Rwanda kuko kizira, amugira inama yo kuzambuka Akagera ka ruguru ubundi akigira mu Ndorwa aho batazabasha kumumenya, aho yabaga bakumva ko yapfuye kuko batakimubona, no mu Rwanda bari bazi ko ari ho ntibamubone kuko atabundukanye na se. Ubwo ni bwo Nyabyinshi bya Ndoli yambutse Akagera ubundi ajya gutura mu Ndorwa.

Kuri ubu ni ho hari Uturere twa Gicumbi na Nyagatare ndetse n’Imirenge ya Bungwe, Kivuye na Gatebe yo mu Karere ka Burera. Nyuma y’uko Ruganzu Ndoli amaze kunesha ingabo za Nzira ya Muramira umwami w’u Bugara bw’Abacyaba, yatumyeho umukobwa we Nyabyinshi aza kuhatura nk’igihugu cya se ava mu gihugu cy’amahanga cya Ndorwa cyari kitarigarurirwa n’u Rwanda. Aza kuhatura rwihishwa nta w’ibwami umuzi ahatura nk’umuturage uhasuhukiye nk’abandi bose.

Nk’uwakomokaga ibwami, nk’igikomangoma cya Ruganzu Ndoli, yagiye agabirwa inka nyinshi n’ubundi butunzi, mu buryo bwihishe na Ruganzu Ndoli wari se akaba n’umwami w’u Rwanda. Maze aragenda aratunga, aratunganirwa agwiza abagaragu n’abaja benshi bitwaga Abagirwa. Kubera umutima mwiza yagiraga, yagiye agabira benshi mu baturanyi be, ndetse n’imisozi ya Butaro yari atuyemo ababera igitangaza n’imfura y’akataraboneka. Ikibuze cyose kigashakirwa kwa Nyabingi, ushaka amata akajya kwa Nyabingi, ushaka inka y’umuriro akajya kwa Nyabingi, n’ibindi n’ibindi.

Ubugiraneza bwe bwuje umutima utanga, nibwo bwatumye yamamara mu gace yari aruyemo, bamubona nk’umuntu w’intwari y’ibihe byose. Ariko aza kugira ikibazo cy’uko atabyaye. Nyabingi yaje gupfa adashatse nta n’umwana asize. Nyuma y’urupfu rwa Nyabingi, abagaragu be bitwaga Abagirwa bagabagabanye imitungo ye kuko atari yarabyaye ngo arage abana be, Abagirwa bashyize imbaraga mu kumuterekera biba umuco cyane cyane mu Ndorwa (agace k’Amajyaruguru) cyane cyane abakomoka mu miryango y’ababaye Abagaragu ba Nyabyinshi bagabagabanye imitungo ye mu Bugara aho yatuye cyane.

Inkuru Wasoma:  Ni iki kiba mu nzoga ku buryo umuntu uzinywa nubwo zamugwa nabi kuzireka bigorana?

Nyabyinshi yakomeje guterekerwa n’abo yagiriye umumaro nka kimwe mu bikorwa byarangaga Abanyarwanda byo kuzirikana intwari zababayemo no guha agaciro kazirikana ababo batakiriho. Uko ni ko Nyabingi yakomeje kujya aterekerwa mu bice by’Amajyaruguru, aho yabaye kenshi bitewe n’uko yabanye na bo akabagirira umumaro yanasaza ibye bakabisigararana. Dukurikije imiterekererwe ya Nyabingi, nta bwo yigeze aterekera n’igihugu cyose cy’u Rwanda nk’uko benshi babivuga.

Nyabingi yaterekerewe n’abo yagiriye umumaro mu gace yatuyemo n’abagaragu be bitwaga Abagirwa. Bishaka uvuga ko Nyabingi yari Intwari y’agace yatuyemo nta bwo yari intwari y’igihugu cyose, ntiyigeze aterekerwa n’Abanyarwanda bose nk’uko benshi babivuga. Bitewe n’imbaraga z’ubuhangange Nyabingi yari afite mu gihe cye aho yavugaga rikijyana aho yari atuye, hagiye haduka ibikorwa byinshi bimwitirirwa bitewe n’uko yangaga amafuti, akarengane n’ubundi butindi.

Byatumye nyuma y’urupfu rwe abaterwaga n’ibyago Abagirwa be bababwira ko batewe na Nyabingi. Biba aka baba bana bajyaga babwirwa ko nibanyara k’uburiri babashyira Nyamuryabana akabarya! Abana bagahora bazi ko hari umuntu witwa Nyamuryabana wanga amakosa abana bakora! Gukoresha iyo mvugo kw’Abagirwa ba Nyabingi, bwari uburyo bwo kumwamamaza n’ibikorwa bye byiza yakoze ngo benshi babikurikize, bityo birememo umuryango ukomeye ufite n’abayoboke benshi.

Abagirwa ba Nyabingi, babigira igikorwa cy’umuryango wabo, banitoramo umukuru w’umuryango wagombaga gukomeza gusigasira uwo murage wo guterekeza Nyabingi ngo utazazima. Mu bazunguye Nyabingi nk’umukuru w’Abagirwa, harimo Rutagirakijume, uyu asimburwa na Rutindangezi, avuyeho asimburwa na Biheko bya Ngobyi wishwe na Rwabugili, aho bamuciye igihanga umutwe ujugunywa mu kiyaga, ari na yo mpamvu icyo kiyaga cyahise gikama kikarema igishanga cy’Urugezi tubona uyu munsi.

ESE KOKO UMUZIMU WA NYABINGI UTERA ABANTU? Ibisanzwe mu Kinyawanda, umuzimu ni umuntu wapfuye bakamushyingura ikuzimu, umuzimu ni umuntu wazimye utakiriho. Imbusane yaryo ikaba umuzima nk’umuntu ugihumeka utuye ku isi y’abazima. Hari byinshi babeshyera abazimu b’Abanyarwanda barimo na Nyabingi, ko hari igihe baza gutera ababo basigaye ku isi bakabahemukira, bakabatwarira abana n’amatungo.

Inkuru Wasoma:  Iyi niyo mitingito ikomeye yabayeho mu mateka y'isi.

Nyamara ni umugambi wacuzwe n’abakoroni mu rwego rwo guca umuco wo gutekerekera aho Abanyarwanda bawunyuzagamo ibikorwa byibuka abakurambere babo batakiriho. Bityo bakaba badakwiye gukomeza kwibuka abo bagome baza kubicira abana bakabamaraho n’amatungo. Uwo muco wo kwita Abakurambere abazimu b’abagome baza gutera babo, ni wo witwikirwa n’abagome b’abarozi bibanira n’imyuka mibi, bakabikoresha baroga abantu, bakabigereka kuri abo bakurambere batakiriho.

Umuntu yarwaza umwana yaba arozwe cyangwa se azize ibindi byorezo, bati yatewe n’umuzimu wa Nyirasenge, bakananirwa ku kwita u byo ku muvuza bakitwaho umwikomo ababo batakiriho nyamara ari ukuyobya uburari ngo abantu bakomeje bajuragire nk’aho bavuje ababo ahakwiriye.

Ukurikije ibivugwa mu mateka yo guterekera Ryangombe cyangwa se Nyabingi, ni ibigaragaza ko Abanyarwanda bagiraga umuco wo kubaha abakuru n’ibihangange byababagamo.

Ikindi kandi bigaragaza ko abanyarwanda bamenya imihango n’imigenzo bakora mu rwego rwo kubibuka ariyo yiswe guterekera mu muco w’Abanyarwanda. Ntabwo Abanyarwanda basengaga Nyabingi cyangwa se Ryangombe, ntibigeze banamwiyambaza nk’uko Abakirisitu biyambaza Abatagatifu. src: Igihe

Sobanukirwa byimbitse Nyabingi na Ryangombe babayeho mu mateka y’u Rwanda.

Benshi mu bacukumbuzi b’amateka y’u Rwanda cyane cyane mu bijyanye n’imyemerere, bakunda gutwerera Abanyarwanda ko biyambazaga Nyabingi na Ryangombe, bakaba banemeza ko ari yo mana basengaga, nyamara bya he byo kajya! Nyabingi na Ryangombe ni abantu babayeho mu muryango nyarwanda, bubaka ubuhangange butuma batazima mu mateka y’u Rwanda.  Ibintu 13 utasanga ku bantu bari ‘Smart’ mu mutwe [mature].

Gusa ariko nubwo bari ho ntabwo bafatwaga nk’Imana cyangwa se ngo babasenge, ahubwo barabaterekeraga nk’umuhango wakorwaga mu Rwanda rwo hambere wo kwibuka no kuzirikana intwari zababayemo zitakiriho. Uwo tugiye gutatura amateka ye, ni Nyabibingi bya Ndoli, wamamaye cyane mu bice by’Amajyaruguru y’u Rwanda. Nubwo izina ryamamaye cyane ari Nyabingi ariko izina rye ry’Ikinyarwanda ni Nyabyinshi, bivuze umuntu ufite ubutunzi bwinshi; ni izina ryahawe umukobwa wabyawe na Ruganzu Ndoli.

Kwitwa Nyabingi byakomotse ku rurimi rw’urukiga, bavuga Nyabyinshi, mu rukiga ho bakiyumvira Nyabingi, izina zihama rityo. Ntabwo umwaka nyawo yavutsemo utazwi neza, amateka agaragaza ko yaba yaravutse ahasaga mu wa 1500, abyarwa na Ruganzu Ndoli ubwo yari akiri mu buhungiro i Karagwe k’Abahinda. Izina rya Nyabyinshi yaryiswe na se Ruganzu Ndoli, ariko biba wa mugani w’Ikinyarwanda ngo izina niryo muntu, aho uwo mukobwa yagize ubutunzi bwinshi bwatumye atibagirana mu mateka y’u Rwanda, ari na bwo bwamugize igihangange.

Izina Nyabingi rizwi cyane mu muco wo guterekera, nk’ikimenyetso cyakorwaga mu Rwanda rwo ha mbere cyo kuzirikana intwari zagize icyo zimarira igihugu n’imiryango y’abagituyemo. Na n’ubu mu Rwanda, by’umwihariko mu duce tw’Amajyaruguru, hari ahakigaragara ibimenyetso biranga imibereho ya Nyabingi, ku gicumbi cy’uwo muco ni mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera.

UKO NYABINGI YAGEZE MU BICE BY’AMAJYARUGURU Y’U RWANDA: Mu bihe by’uko Ruganzu abunduka, yasize abwiye umukobwa we Nyabyinshi, ko batazabundukana kuko kizira ko abana umwami yabyariye mu buhungiro ndetse n’abagore yahashakiye batabundukana n’umwami ugiye kwima ingoma, byabasama ntibabeho. Amugira inama yo kuzihamira i Karagwe.

Inkuru Wasoma:  Dore urutonde rwa filime nyarwanda 8 zikunzwe kandi ziri gukurikirwa cyane muri 2023.

Nyuma y’uko Ruganzu Ndoli ageze mu Rwanda, yatumye ku mukobwa we Nyabyinshi ngo azabunduke ariko ntazaze i Rwanda kuko kizira, amugira inama yo kuzambuka Akagera ka ruguru ubundi akigira mu Ndorwa aho batazabasha kumumenya, aho yabaga bakumva ko yapfuye kuko batakimubona, no mu Rwanda bari bazi ko ari ho ntibamubone kuko atabundukanye na se. Ubwo ni bwo Nyabyinshi bya Ndoli yambutse Akagera ubundi ajya gutura mu Ndorwa.

Kuri ubu ni ho hari Uturere twa Gicumbi na Nyagatare ndetse n’Imirenge ya Bungwe, Kivuye na Gatebe yo mu Karere ka Burera. Nyuma y’uko Ruganzu Ndoli amaze kunesha ingabo za Nzira ya Muramira umwami w’u Bugara bw’Abacyaba, yatumyeho umukobwa we Nyabyinshi aza kuhatura nk’igihugu cya se ava mu gihugu cy’amahanga cya Ndorwa cyari kitarigarurirwa n’u Rwanda. Aza kuhatura rwihishwa nta w’ibwami umuzi ahatura nk’umuturage uhasuhukiye nk’abandi bose.

Nk’uwakomokaga ibwami, nk’igikomangoma cya Ruganzu Ndoli, yagiye agabirwa inka nyinshi n’ubundi butunzi, mu buryo bwihishe na Ruganzu Ndoli wari se akaba n’umwami w’u Rwanda. Maze aragenda aratunga, aratunganirwa agwiza abagaragu n’abaja benshi bitwaga Abagirwa. Kubera umutima mwiza yagiraga, yagiye agabira benshi mu baturanyi be, ndetse n’imisozi ya Butaro yari atuyemo ababera igitangaza n’imfura y’akataraboneka. Ikibuze cyose kigashakirwa kwa Nyabingi, ushaka amata akajya kwa Nyabingi, ushaka inka y’umuriro akajya kwa Nyabingi, n’ibindi n’ibindi.

Ubugiraneza bwe bwuje umutima utanga, nibwo bwatumye yamamara mu gace yari aruyemo, bamubona nk’umuntu w’intwari y’ibihe byose. Ariko aza kugira ikibazo cy’uko atabyaye. Nyabingi yaje gupfa adashatse nta n’umwana asize. Nyuma y’urupfu rwa Nyabingi, abagaragu be bitwaga Abagirwa bagabagabanye imitungo ye kuko atari yarabyaye ngo arage abana be, Abagirwa bashyize imbaraga mu kumuterekera biba umuco cyane cyane mu Ndorwa (agace k’Amajyaruguru) cyane cyane abakomoka mu miryango y’ababaye Abagaragu ba Nyabyinshi bagabagabanye imitungo ye mu Bugara aho yatuye cyane.

Inkuru Wasoma:  Incamake (iteye amatsiko ) y’amateka y’amafaranga

Nyabyinshi yakomeje guterekerwa n’abo yagiriye umumaro nka kimwe mu bikorwa byarangaga Abanyarwanda byo kuzirikana intwari zababayemo no guha agaciro kazirikana ababo batakiriho. Uko ni ko Nyabingi yakomeje kujya aterekerwa mu bice by’Amajyaruguru, aho yabaye kenshi bitewe n’uko yabanye na bo akabagirira umumaro yanasaza ibye bakabisigararana. Dukurikije imiterekererwe ya Nyabingi, nta bwo yigeze aterekera n’igihugu cyose cy’u Rwanda nk’uko benshi babivuga.

Nyabingi yaterekerewe n’abo yagiriye umumaro mu gace yatuyemo n’abagaragu be bitwaga Abagirwa. Bishaka uvuga ko Nyabingi yari Intwari y’agace yatuyemo nta bwo yari intwari y’igihugu cyose, ntiyigeze aterekerwa n’Abanyarwanda bose nk’uko benshi babivuga. Bitewe n’imbaraga z’ubuhangange Nyabingi yari afite mu gihe cye aho yavugaga rikijyana aho yari atuye, hagiye haduka ibikorwa byinshi bimwitirirwa bitewe n’uko yangaga amafuti, akarengane n’ubundi butindi.

Byatumye nyuma y’urupfu rwe abaterwaga n’ibyago Abagirwa be bababwira ko batewe na Nyabingi. Biba aka baba bana bajyaga babwirwa ko nibanyara k’uburiri babashyira Nyamuryabana akabarya! Abana bagahora bazi ko hari umuntu witwa Nyamuryabana wanga amakosa abana bakora! Gukoresha iyo mvugo kw’Abagirwa ba Nyabingi, bwari uburyo bwo kumwamamaza n’ibikorwa bye byiza yakoze ngo benshi babikurikize, bityo birememo umuryango ukomeye ufite n’abayoboke benshi.

Abagirwa ba Nyabingi, babigira igikorwa cy’umuryango wabo, banitoramo umukuru w’umuryango wagombaga gukomeza gusigasira uwo murage wo guterekeza Nyabingi ngo utazazima. Mu bazunguye Nyabingi nk’umukuru w’Abagirwa, harimo Rutagirakijume, uyu asimburwa na Rutindangezi, avuyeho asimburwa na Biheko bya Ngobyi wishwe na Rwabugili, aho bamuciye igihanga umutwe ujugunywa mu kiyaga, ari na yo mpamvu icyo kiyaga cyahise gikama kikarema igishanga cy’Urugezi tubona uyu munsi.

ESE KOKO UMUZIMU WA NYABINGI UTERA ABANTU? Ibisanzwe mu Kinyawanda, umuzimu ni umuntu wapfuye bakamushyingura ikuzimu, umuzimu ni umuntu wazimye utakiriho. Imbusane yaryo ikaba umuzima nk’umuntu ugihumeka utuye ku isi y’abazima. Hari byinshi babeshyera abazimu b’Abanyarwanda barimo na Nyabingi, ko hari igihe baza gutera ababo basigaye ku isi bakabahemukira, bakabatwarira abana n’amatungo.

Inkuru Wasoma:  Amashirakinyoma ku kuba urusenda rwongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Nyamara ni umugambi wacuzwe n’abakoroni mu rwego rwo guca umuco wo gutekerekera aho Abanyarwanda bawunyuzagamo ibikorwa byibuka abakurambere babo batakiriho. Bityo bakaba badakwiye gukomeza kwibuka abo bagome baza kubicira abana bakabamaraho n’amatungo. Uwo muco wo kwita Abakurambere abazimu b’abagome baza gutera babo, ni wo witwikirwa n’abagome b’abarozi bibanira n’imyuka mibi, bakabikoresha baroga abantu, bakabigereka kuri abo bakurambere batakiriho.

Umuntu yarwaza umwana yaba arozwe cyangwa se azize ibindi byorezo, bati yatewe n’umuzimu wa Nyirasenge, bakananirwa ku kwita u byo ku muvuza bakitwaho umwikomo ababo batakiriho nyamara ari ukuyobya uburari ngo abantu bakomeje bajuragire nk’aho bavuje ababo ahakwiriye.

Ukurikije ibivugwa mu mateka yo guterekera Ryangombe cyangwa se Nyabingi, ni ibigaragaza ko Abanyarwanda bagiraga umuco wo kubaha abakuru n’ibihangange byababagamo.

Ikindi kandi bigaragaza ko abanyarwanda bamenya imihango n’imigenzo bakora mu rwego rwo kubibuka ariyo yiswe guterekera mu muco w’Abanyarwanda. Ntabwo Abanyarwanda basengaga Nyabingi cyangwa se Ryangombe, ntibigeze banamwiyambaza nk’uko Abakirisitu biyambaza Abatagatifu. src: Igihe

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved