Mu muco w’Abanyarwanda ba kera, kunywana byari ikimenyetso cy’ubucuti bukomeye hagati y’abantu ndetse abahanaga iki gihango ntibyarangiriraga kuri bo bombi ahubwo byageraga no ku miryango ibakomokaho. Byakorwaga habayeho kurasaga abagiye kunywana ku nda maze buri wese akanywa amaraso ya mugenzi we. Uku niko uburaya bwaturutse i Nyanza bugakwira hose mu Rwanda.
Uwabaga yanywanye n’undi babaga bagiranye igihango cy’amaraso bityo ntibazahemukirane haba mu bito cyangwa mu binini. Uwarengaga ku gihango bavugaga ko kimwica. Ubu uyu muco waracitse burundu ndetse ababyiruka ubu bazajya bawumva nk’amateka. Birumvikana ko uyu muco muri icyo gihe wari ingabo ikingira ubucuti, urukundo, ubumwe n’ibindi byakototera ku kwangiza imibanire hagati y’abanywanye ndetse n’ababakomokaho.
Kuba kugirana igihango hagati y’abagabo babiri bitaragarukiraga kuri bo gusa, ahubwo bikagera no ku bandi bagize umuryango, ni ikintu cyatumaga habaho umubano urambye, hakirindwa ubuhemu. Birumvikana ko nta washoboraga guhemukira umuryango wo mu banywanyi.
KUNYWANA BYAKORWAGA BITE?: Uyu mugenzo wakorwaga hagati y’abagabo gusa. Kuba abagore batarawukoraga ntibizwi impamvu neza ariko nanone hareberwa mu mfuruka yo kuba umugabo yarabaga ari we mutware w’urugo. Ikindi ni uko umuryango mugari nyarwanda wabaga ushingiye ku gitsinagabo (patriarchal society) nk’uko abanditsi batandukanye bagiye bandika ku mateka y’u Rwanda babigarutseho.
Abanywana babaga ari babiri; umwe akirasaga ku nda na mugenzi we bikaba uko nyuma umwe agafata agace k’ihembe ripfumuye ku mutwe waryo, akanyunyuza amaraso ya mugenzi we, na mugenzi we bikaba bityo. Ukuruye akanywa amaraso ya mugenzi yabaga atanze ikimenyetso cyerekana ko basangiye amaraso. Bwiza.com yegereye bamwe mu basaza bavuga ko uwanywaga amaraso ya mugenzi we hari amagamabo yavugaga (imitongero).
Uyu ngo yivugaga amazina ye n’ay’igisekuru cye,akavuga ko atazahamukira igihango agiranye na mugenzi we kandi ko aramutse abirenzeho, igihango cyazamusama (kumwica). Abakuze mu myaka bavuga ko kunywana byatangiye gukendera mu myaka ya 1970. Kuba uyu mugenzo warakendereye byatije umurindi indi migirire mibi irimo: imiryango isigaye yicana mu gihe kera bitabagaho, ubuhemu, ubujura, ubugome, urukundo rwarakendereye n’indi migirire itarashobokaga hagati y’abanywanye ndetse n’ababakomokaho irakorwa.
IMPAMVU ZATUMYE KUNYWANA BICIKA: Kuba mu Rwanda haratangiye kwaduka indwara zandurira mu maraso byatumye kunywana bikendera mu rwego rwo kwirinda kwandura indwara. Ikindi nanone abanditse bakunze kugarukaho ni uko Abakoloni kugira ngo bangishije Abanyarwanda bavugaga ko umuco wabo ngo ari ibishenzi, babatoje ibyo bitaga ubusirimu bisimbura umuco nyarwanda.
Imico yahozeho mu Rwanda rwo hambere iri mu marembera ni myinshi ariko nanone umuco ugendana n’igihe abantu bagezemo kuko ukura. Ubundi bavuga ngo “agahugu umuco akandi uwako”. Abera basimbuje ibyacu ibyabo, bagerekaho no gutoza abantu idini byagize ingaruka mbi n inziza ku banyarwanda. Si byo ndi bugarukeko hano ariko uwacu warapyinagajwe cyane. Gukundana simpamya ko biri mu mategeko y’ u Rwanda aho umuntu ategetswe gukunda mugenzi we.
Bitari mu mategeko rero ubwo nta bihano ku udakunda mugenzi we. Ikidashidikanywaho ni ukutabangamira uburenganzira bwa mugenzi wawe. Iyo ububangamiye amategeko araguhana. Naho ku rundi ruhande, abemera Imana bavuga ko ari ” Urukundo”. Igaruka cyane ku byerekeye urukundo aho ivuga ko mu munsi y imperuka urukundo rwa benshi ruzakonja. Ni yo mpamvu urwango rwasimbuye urukundo kugeza ubwo umuntu ahagurukira mugenzi we akamwica, umuryango ndetse n igihugu bigahagurukira ikindi.
Urwango rwahawe intebe mu bantu! Imana ivuga kandi ko itegeko riruta ayandi yose ari ugukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. Bivuga ngo icyaha kiruta ibindi byose ari ukwanga mugenzi wawe. Ikongera ngo uwanga umuvandimwe we aba ari umwicanyi. Ibi byose mbivuze kubera ko kunywana kera byari bigamije urukundo. Ubu ni uko umuco wakendereye, bisimbuzwa ijambo ry’ Imana n’amategeko y igihugu. Ubu ukaba utakumva igitera ibyaha kwiyongera? Ubwicanyi byariyongereye, intambara zirumvikana hirya no hino ku Isi.
N’ubwo bimeze bityo abantu twagombye kugaruka ku muco wacu bitari ugukorerwaho imigenzo cyangwa imihango ya kera twavuze ariko amategeko yaba ay’igihugu yaba ndetse n’ay’Imana akaba yakubahirizwa maze tukongera kuba umwe, dukundana twitana abanywanyi nk’uko byahozeho kera. source: Bwiza
Ibintu 4 abasore bakundira kuryamana n’abagore bakuze kubarusha.