Sobanukirwa impamvu ujya usenga utakambira Imana ariko ukabura igisubizo.

N’ubwo twatakambira Imana bingana iki, ibisubizo itanga buri gihe ni bitatu : YEGO, OYA na TEGEREZA kandi buri gisubizo nk’umubyeyi wacu Imana iba ibona ari cyiza kuri twe. Imana isubiza YEGO mu gihe ibona icyo tuyisaba ari cyiza kuri twe, igahaza gushaka kwacu nk’umubyeyi udukunda.

Imana isubiza OYA mu gihe ibyo dusaba ibona ko atari byiza kuri twe. Nk’uko umwana muto arira asaba umubyeyi we kumuha urwembe cg icyuma gityaye umubyeyi akakimwima kuko azi ko cyamukomeretsa, natwe hari ibyo dusaba Imana twibeshya ko ari byiza nyamara Imana ikabona ari bibi cyane kuri twe kandi wenda byashyira ubugingo bwacu mu kaga gakomeye.

Inkuru Wasoma:  Hasobanuwe impamvu Abayisilamu b'i Goma bangiwe gusengerayo ubwo habaga 'Eid al-Fitr' bagahitamo kuza mu Rwanda

Imana isubiza umuntu TEGEREZA nk’uko umwana muto w’uruhinja aririra ibiryo umubyeyi akamwangira ngo ategereze igihe kizagere ! N’iyo uwo mwana yarira bingana iki, ntabwo umubyeyi n’ubwo amukunda yamuha ibiryo atarageza igihe. Imana nk’umunyeyi wacu nayo ntikangwa n’amarira yacu mu gihe turirira ibyo tutarageza igihe cyo guhabwa.

Imana ni umubyeyi udukunda, izaduha ibyo dukennye mu gihe cyabyo kandi itumenyera ibikwiye mu gihe gikwiye, tuyisabe inema yo kujya tubasha kwakira igisubizo cyayo kuko n’ubwo cyasharira, imigambi yayo ni myiza kuri twe.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved