Sobanukirwa inkomoko y’igiti cya Noheli.

Igiti cya Noheri cyakomotse mu mujyi wa Riga, mu gihugu cya Latvia, ku mugabane w’u Burayi, kizanywe n’abacuruzi baho, bagitakisha indabo z’inkorano z’amaroza, bakabyinira iruhande barangiza bakagitwika, mu muhango benshi bita ko wari uwa gipagani. Mu bihe byo hambere abanya Lativia bambaraga imyenda ya gipagani, bagateranira mu mbuga rwagati iri mu mujyi munini w’iki gihugu uzwi nka Riga, mu birori abahanga mu by’amateka bavuga ko ari byo byabanjirije umuco wa Noheri abandi bakawita umugenzo wa gipagani.

Abanya Lativia bazirikaga igiti umugozi bakakizengurutsa umujyi bagikurura hasi barangiza bakagitwika mu byo bitaga gutwika ibihe bibi byaranze umwaka. Ku itariki ya 21 Ukuboza, babyukaga kare mu gitondo bakajya mu birori bitari ibyo gutaka igiti (ubu kizwi nk’igiti cya noheri) ahubwo kugitwika. Ibi byakorwaga nyuma yo kuzirika izi ngiga z’ibiti umugozi munini bakazizengurutsa umurwa mukuru wa Baltique bazikurura hasi, ibi byarangira bakabitwika.

Mbere y’uko uyu muhango ukorwa, abantu babaga barashyize ibi biti mu mazu yabo, bakabikuramo umunsi nyirizina wo kubitwika ugeze. Ibi biti byashyirwaga mu mazu y’abantu byasobanuraga “Ibihe bitagenze neza mu mwaka”, nkuko byasobanuwe n’umuyobozi w’ikigo ndangamuco cya Ritmus, Liga Lukashunas. Yakomeje avuga ati ” Twakusanyirizaga ibitekerezo bibi, ibikorwa bibi cyangwa ibibazo by’ubuzima muri ibi biti, hanyuma bigatwikwanwa nabyo, bikazamuka mu mwotsi, maze tugatangirana bushya n’umwaka ukurikiyeho.

Uyu mugenzo wa gipagani wo gutwika igiti waje gutwarwa n’abacuruzi b’Ababadage, maze batangira kugitaka mu buryo bugezweho ndetse bagikwirakwiza mu bacuruzi bakomeye bo hagati no mu majyaruguru y’u Burayi (abazwi nka Hanseatic League) ku nkombe za Baltique. Nkuko amateka abisobanura, igiti cya mbere cya noheri cyatatswe mu mwaka w’ 1510, gitatswe n’abacuruzi bakomoka i Riga bakoresheshe indabo z’inkorano z’amaroza (zifatwa nk’ikimenyesto cya Bikiramariya), ndetse aho iki giti cyamurikiwe hashyizwe icyapa nk’ahantu ha mbere hagaragaye igiti cya noheri.

Inkuru Wasoma:  Umuhango wo guherekeza bwa nyuma pasiteri Theogene Niyonshuti wari amarira n’agahinda [Amafoto]

Ahantu ha mbere hamurikiwe igiti gitatse cya noheri mu mujyi wa Riga mu gihugu cya Latvia mu mwaka wa 1510, Gusa nk’uko umuco wabisobanuraga aba bacuruzi bakimara kugitaka bakibyiniye iruhande bakizenguruka maze baragitwika. Mu muco gakondo, abantu bose bo muri Lativia muri iki gihe bafite uburenganzira bwo gutema igiti cya Noheri mu mashyamba ya Leta, agize kimwe cya gatatu cy’ubutaka bw’igihugu.

Uyu munsi igiti cya noheri gisobanura ibiti byari mu busitani bwa Edeni n’imitako itandukanye irimo inyenyeri, amatara, n’imitako iri mu bwoko bwa pome. Igisobanuro cy’uyu munsi cy’igiti cya noheri cyakomotse mu burengerazuba bw’abadage, gisobanura igiti cyo muri paradizo yari ituwe na Adamu na Eva, ndetse hatakwaho imitako iri mu bwoko bw’imbuto ya pome isobanura ubusitani bwa Edeni.

Abadage bamanikaga iki giti mu ijoro ryo ku ya 24 Ukuboza, ku munsi mukuru wa gikirisitu wa Adamu na Eva, bakamanikaho ukarisitiya zikoreshwa nk’umugati Yezu yasangije intumwa, (bisobanura uwakiriye ukarisitiya, ikimenyetso cyo gucungurwa, Hatakwaho buji zisobanura kristo nk’umucyo w’Isi ndetse hagashyirwaho inyeyeri isobanura iyamurikiye abashumba bari bagiye kureba umwana Yezu wari wavutse. Amateka y’igiti cya noheri arambuye yanditswe n’umuhanga mu by’amateka n’indimi, Guna Pitkevica, mu gitabo yise “The Great Christmas Tree”. Source: Inyarwanda.

Inzira y’urugendo rwa Yesu/Yezu ku Isi n’uko yayivuyeho ntibivugwaho rumwe

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved