Tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka, u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu. Uyu mwaka, kwizihiza uyu munsi ku nshuro ya 31 bifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.
Intwari ni umuntu ukurikirana ibyo yiyemeje kugeraho bikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’ amananiza.
Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi.
Imanzi
Ni intwari y’ikirenga yagaragaje ibikorwa by’akataraboneka birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihebuje muri iki cyiciro cy’Intwari z’ u Rwanda hashyirwamo intwari itakiriho, hakaba harimo intwari Maj Gen. Gisa Fred Rwigema n’Umusirikare utazwi.
Maj. Gen. Fred Gisa RWIGEMA
Yavukiye i Mukiranze, mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 10 Mata 1957.
Yaranzwe n’ubwitange buhebuje ubwo yayoboraga Ingabo za FPR Inkotanyi k’urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990 nyuma akarugwaho.
Yatabarutse ku wa 2 Ukwakira 1990 i Kagitumba mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, agwa ku rugamba amaze gutangiza intambara yo kubohora u Rwanda.
Yagiriye akamaro n’abandi benshi kuko yarwanye intambara aharanira guca ubuhunzi haba mu Banyarwanda no banyamahanga no guharanira uburenganzira bwa muntu n’ibindi. Yabereye abantu bose urugero rwiza rw’ubwitange bashobora gukurikiza
Ingabo itazwi izina
Ingabo itazwi izina yatoranyijwe mu zindi ngabo zemeye guhara ubuzima bwazo kandi zitabashije kumenyekana ku buryo bwihariye.
Ingabo itazwi izina ihagarariye Ingabo zose z’u Rwanda zaguye ku rugamba cyangwa zashoboraga kurugwaho mu gihe cyahise, icy’ubungubu n’ikizaza zirwanira igihugu.
Imena
Ni ntwari ikurikira Imanzi kandi izwiho ibikorwa bidasanzwe yakoreye igihugu kirangwa n’igitambo cy’ikirenga akamaro gakomeye n’urugero.
Iki cyiciro kirimo Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Leon Pierre, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agatha, Niyitegeka Félicité n’ abanyeshuri b’i Nyange.
MUTARA III RUDAHIGWA
Yavukiye mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo muri Werurwe 1911. Ni umwana w’Umwami Yuhi wa IV Musinga na Nyiramavugo Kankazi Redegonde.
Yababaye umwami w’u Rwanda (1931-1959) yagaragaje ibikorwa by’urukundo mu Banyarwanda ashyiraho ikigega cyo kurihira amashuri abana b’Abanyarwanda. Yakuyeho ubuhake abusimbuza akazi.Yagabiye abakene. Yahirimbaniye ubwigenge.
RWAGASANA Michel
Yavukiye i Gitisi na Nyamagana mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo mu 1927.
Yabaye umunyamabanga w’Inama nkuru y’Igihugu cy’U Rwanda n’Umunyabanga w’Umwami Mutara III Rudahigwa.
Rwagasana yanabaye umukozi wa Leta Mbiligi muri Teritwari ya Ruanda-Urundi mu Biro bishinzwe abakozi kavukire i Bujumbura. Yagaragaje ubumuntu mu mibereho ye, agaragaza umutima wo gukunda abantu no kurwanya Politiki y’amacakubiri bituma ahara byose kugeza ku buzima bwe, yanze gukoresha ububasha yahawe ku nyungu ze bwite, ahubwo aharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Madamu UWIRINGIYIMANA Agathe
Yavukiye i Gikore mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 23 Kamena 1953.
Yabaye Minisitiri w’Intebe (Nyakanga 1993-Mata 1994).
Yagize umutima wa kigabo ari Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, ahangana no gukuraho akarengane mu mashuri mu gihe abashinze icyo bita iringaniza bari bagitegeka igihugu. Yarwanije ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse aza kwicwa azira ibitekerezo bye.
NIYITEGEKA Felicite
Yavukiye i Vumbi mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo mu 1934.
Yakoze imirimo itandukanye irimo kwigisha, kurera, gucunga umutungo, no gufasha abatishoboye. Mu mwaka wa 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yamusanze ku Gisenyi aho yiciwe azira ko yarwanye ku Batutsi bihishe mu kigo ashinzwe kuyobora cya Centre Saint Pierre.
Abanyeshuri b’i Nyange
Iri shuri ryisumbuye mu karere ka Ngororero ahari mu ntara ya kibuye.
Mu mwaka wa1997 ubwo mu Rwanda hari umutekano muke, abacengezi bateye Ishuri ryisumbuye rya Nyange mu Karere ka Ngororero, binjira mu mwaka wa 5 n’uwa 6.
Babasabye kwitandukanya, abanyehsuri barangay bababwira ko bose ari Abanyarwanda.
Abagizwe intwari ni abari mu cyigo cy’i Nyange mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 1997 mu ishuri ry’uwa gatandatu n’uwa gatanu igihe abacengezi bateraga icyo kigo, ari abapfuye ari n’abatarapfuye iryo joro ndetse n’abakiriho.
Abanyeshuri b’i Nyange baharaniye ku mugaragaro amahame y’ubumwe bw’Abanyarwanda kugeza aho bamwe babizira babizi, bemera guhara ubuzima bwabo aho kwivangura.