Sobanukirwa: Ni ukubera iki abantu bapfa?

Yaba uwemera Imana ndetse yaba n’utayemera, bose hari ikibazo bahurizaho bakibaza impamvu hari igihe kigera umuntu agashiramo umwuka akajyanwa ahacecekerwa, aho atazongera kugira icyo akora. Ibi byibazwa cyane cyane iyo umuntu wakundaga ashizemo umwuka : inshuti, umuvandimwe, umuturanyi aho biba bigaragaye ko ubuzima bwe ku isi bushyizwe akadomo.

Abantu bapfa kubera icyo twakwita igicumuro cy’inkomoko cyo kutumvira kwa Adamu na Eva mu ngobyi ya Edeni. Imana yabūriye umuryango wa mbere ko nibica itegeko bagakora icyo yari yarababujije ibihembo byabo azaba ari urupfu nkuko tubisoma ngo “ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntukakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.” (Itangiriro 2:17). Iyo ukomeje ukareba, usanga mu byukuri uku ari na ko byagenze, kuko dusoma ngo “kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu…” (Abaroma 6 : 23)

Adamu na Eva bari bararemewe kubana n’Imana by’iteka, ntabwo bari bazi icyo urupfu ari cyo n’icyo rusobanura. Satani yoheje Eva agwa mu cyaha asoroma kuri cya giti Uwiteka yari yarababujije maze aha n’umugabo ku rubuto yasoromye, nawe aba amugushije mu cyaha. Icyo cyaha ni cyo cyazaniye isi urupfu na bugingo n’ubu.

Kuva icyo gihe buri muntu wese wabyawe n’umugore afatanije n’umugabo bazana urubyaro ruvukana kamere yo gukora ibyaha, iyi kamere y’icyaha ituganisha ku rupfu.Ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu na rwo rukazanwa n’ibyaha nuko urupfu rugera ku bantu bose nkuko tubisoma muri ngo “kuko bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw’Imana” – Abaroma 5 : 12

Iyo dusomye mu itangiriro 3, hagaragaza umuvumo waziye isi. Uyu muvumo wari ukubiyemo aya magambo kuri Adamu agira ati : “gututubikana kwo mu maso hawe ni kwo kuzaguhesha umutsima, urinde ugeze ubwo uzasubira mu butaka kuko ari mo wakuwe : uri umukungugu mu mukungugu ni mo uzasubira.” (Itangiriro 3:19). Mu bigaragara ni urupfu rw’umubiri yari imubwiye.

Inkuru Wasoma:  Komite nyobozi y’umuryango w’aba Batisita yashyizeho ingamba nshya

Gupfa ntabwo byaje muri ako kanya kuri Adamu na Eva, ariko kubera icyaha cyabo inyamaswa yo muri iyo ngobyi nayo irapfa (kugira ngo haboneke uruhu bambara bakingira isoni z’ubwambure bwabo), icyo gihe gupfa byahise bigera no ku rubyaro rwabo bihereye kuri Aberi wishwe na mukuru we Kahini. (Itangiriro 3 : 21) Urundi rupfu icyaha cya Adamu na Eva cyazanye, ni urupfu rwo mu Mwuka. Umwuka wabo watandukanye n’Umwuka w’Imana, ubusabane bwabo burangirika.

Uru rupfu rwo mu mwuka rwabaye nyuma yo kurya urubuto Imana yari yababujije bagira ubwoba ndetse bagira n’isoni kubera ibyo bari bakoze. Dusoma ngo “Arayisubiza ati ‘numvise imirindi yawe muri iyi ngobyi, ntinyishwa n’uko nambaye ubusa, ndihisha.’” (Itangiriro 3 : 10). Ibi byatumye urupfu rwo mu mwuka n’urupfu rusanzwe bigera no ku babakurikiye bose kugeza n’uyu munsi. [Kuva ku gihe cya Adamu na Eva, ikiremwamuntu cyaciriweho iteka kidafite umurengezi].

Mu gitabo cy’Abaroma dusoma ngo, “Imana kubera urukundo n’ubuntu butangaje igira, yohereje umwana wayo Yesu Kristo Yesu kugira ngo akureho itegeko ry’icyaha n’urupfu twari twarazaniwe n’abatubanjirije, kugira ngo noneho atange itegeko ry’Umwuka utanga ubugingo. (Abaroma 8 : 2)

Mu byukuri rero gupfa ntibyari byararemewe ibiremwa byose by’Imana, ahubwo kutumvira kw’ikiremwa-muntu kubwo kwica itegeko yari yarahawe n’Imana agakora icyaha, iki cyaha ni cyo cyamukururiye gupfa bituma uru rupfu rukurikirana n’abazamukomokaho bose ndetse n’ibindi biremwa birimo n’inyamaswa na byo bibigenderamo kubera icyaha cya muntu.

Kuba Satani yarabarishije umuntu nabi agatuma akora icyaha, ntibyabujije Imana muri kamere yayo yuje urukundo gukomeza gushakisha icyari cyo cyose cyakorwa kugira ngo ubu busabane bwangiritse hagati yayo n’umuntu bwongere busanwe hanyuma bugaruke. Ibi byakozwe mu buryo bwa burundu Imana ibinyujije mu mwana wayo ikunda Yesu Kristo.

Inkuru Wasoma:  Abahanga mu mateka bagaragaje inyubako iri mu buvumo bivugwa ko Yezu/Yesu yabayemo

“Ariko noneho Kristo Yesu yarazutse, ni we muganura w’abasinziriye, kuko ubwo urupfu rwazanywe n’umuntu kubwo kwica itegeko agakora icyaha, ni nako no kuzuka kw’abapfuye kwazanywe n’umuntu nkuko bazaniwe gupfa na Adamu, ni ko bose bazahindurwa bazima na Kristo Yesu… Umwanzi uzaheruka gukurwaho ni urupfu.” (1 Abakorinto 15:20-26) source: Rejoice Africa Ministries.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Papi Clever na Dorcas bavuze umwihariko w’igitaramo bagiye gukora banavuga ku kuntu bahuye bwa mbere bikavamo gukundana.

Inkuru Wasoma:  Umubiri wa Papa Benedigito XVI ugiye gutangira gusezerwaho

“Ariko noneho Kristo Yesu yarazutse, ni we muganura w’abasinziriye, kuko ubwo urupfu rwazanywe n’umuntu kubwo kwica itegeko agakora icyaha, ni nako no kuzuka kw’abapfuye kwazanywe n’umuntu nkuko bazaniwe gupfa na Adamu, ni ko bose bazahindurwa bazima na Kristo Yesu… Umwanzi uzaheruka gukurwaho ni urupfu.” (1 Abakorinto 15:20-26) source: Rejoice Africa Ministries.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Papi Clever na Dorcas bavuze umwihariko w’igitaramo bagiye gukora banavuga ku kuntu bahuye bwa mbere bikavamo gukundana.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved