Ku wa Kane w’iki cyumweru, Guverinoma ya Somalia yemeje urupfu rwa Maalim Ayman, umwe mu bayobozi bakomeye bo mu mutwe w’iterabwoba wa al-Shabaab. Aya makuru yemejwe kandi na Minisitiri w’Itangazamakuru, Daud Aweis, aho yanditse ku rubuga rwe rwa X avuga ko Ayman yishwe tariki ya 17 Ukuboza 2023, bikoze ku bufatanye hagati y’ingabo za Somalia na Amerika.
Minisitiri Aweis yagize ati “Ayman yari afite uruhare mu gutegura ibitero byinshi by’iterabwoba byica muri Somaliya no mu bihugu byegeranye.” Mu ntangiriro z’uyu mwaka Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika ishinzwe ibihembo by’ubutabera[RJF], yari yemeje guhemba miliyoni 10 z’amadolari ku muntu watanga amakuru yatuma Ayman afatwa.
Amakuru avuga ko Ayman ari we wateguye igitero cy’iterabwoba ku bakozi ba Amerika n’Abanyakenya ku kibuga cy’indege cya Manda Bay kiri mu Karere ka Lamu muri Kenya. Amerika yatangaje ko kandi Ayman, ari umuyobozi wa Jaysh Ayman, umutwe wa al-Shabaab usanzwe ukora ibitero by’iterabwoba muri Somaliya na Kenya.