Igitero cya bombe cyibasiye imodoka za Perezida Hassan Sheikh Mohamud muri Somaliya kuri uyu Kabiri ushize, ariko perezida yahavuye nta nkomyi. Igitero cyabereye hafi y’isangano rya Ceel-Gaabta, ubwo perezida yari mu rugendo mu rwego rwo kuzenguruka igihugu cyose.
Umujyanama mu by’umutekano mu gihugu, Xuseen Sheekh Cali yemeje ko perezida yari afite umutekano nyuma y’icyo gisasu cyibasiye uruhererekane rw’imodoka ziba ziri kumwe na perezida, ariko ko nta byangiritse byinshi cyangwa uwo byahitanye.
Iki gitero gikekwa ko cyakozwe n’abarwanyi bo muri Somaliya, kibaye mu gihe Perezida Mohamud akomeje urugendo rwe mu birindiro by’ingabo mu rwego rwo gushimangira ingufu zo kurwanya inyeshyamba za Al-Shabaab. N’ubwo igitero cyagabwe, abayobozi bijeje abaturage ko inzego z’umutekano zikomeje ibikorwa byo kurwanya uyu mutwe, kandi umutekano wa perezida ukaba uw’ibanze.
Ibyabaye byatumye ingamba z’umutekano ziyongera mu gihugu hose mu gihe iperereza ku gisasu cyaturitse rikomeje.