Umunyarwandakazi Sonia Rolland Uwitonze wegukanye ikamba rya Miss France mu 2000 yavuze ko nubwo atazi byinshi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryavuzwe mu irushanwa rya Miss Rwanda, yizeye ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo gutanga ubutabera kuri iki cyaha. Sonia Rolland yibukwa nk’uwari ukuriye akanama nkemurampaka katoye Miss Iradukunda Liliane nka Miss Rwanda mu 2018. Ababyeyi bagiye ku ishuri bashinja ko ryigisha abakobwa babo ubutinganyi bahagaba igitero.
Si muri uwo mwaka gusa kuko no mu 2020, uyu mugore yari mu kanama nkemurampaka katoye Nishimwe Naomie. Mu gusubiza umunyamakuru wari umubajije ibijyanye n’ihohoterwa rimaze iminsi rivugwa mu irushanwa rya Miss Rwanda, Sonia Rolland yagize ati “Birangoye kugira icyo mbivugaho kuko nta makuru menshi mbifiteho, gusa icyo navuga ni uko bidakwiye ko habaho ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Sinzi icyabaye neza, ariko nzi ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo gutanga ubutabera biramutse byarabayeho.”
Sonia Rolland wari uvuze bwa mbere ku bimaze iminsi bivugwa mu irushanwa rya Miss Rwanda, yarikomojeho mu gihe Ishimwe Dieudonné wariteguraga agikurikiranywe mu butabera, aho ashinjwa ibyaha bifite aho bihuriye n’ihohoterwa yaba yarakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa. Ishimwe benshi bazi nka Prince Kid agiye kuzuza umwaka akurikiranwa n’ubutabera, aho Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherutse kumugira umwere ku byaha yari akurikiranyweho.
Icyakora, nubwo Urukiko Rwisumbuye rwamugize umwere, ntabwo Ubushinjacyaha bwanyuzwe n’imikirize y’uru rubanza ahubwo bwahise bujurira, bikaba byitezwe ko azongera kwitaba Urukiko ku wa 10 Werurwe 2023. Uyu mugabo ari gukurikiranwa mu butabera mu gihe nyamara iri rushanwa yamaze kuryamburwa, ubu rikaba riri mu maboko y’Inteko y’Umuco. src: Igihe